• Mon. Jul 8th, 2024

U Rwanda rwi butse ku nshuro ya 30 umunsi wo kwibohora, maze perezida Paul Kagame agira icyo asaba urubyiruko, kandi avuga ko u Rwanda ruzahora rutekanye.

Share with others

U Rwanda rwi butse ku nshuro ya 30 umunsi wo kwibohora, maze perezida Paul Kagame agira icyo asaba urubyiruko, kandi avuga ko u Rwanda ruzahora rutekanye.

Kuri uyu munsi wo kwibohora, hakozwe akarasisi k’Ingabo na Polisi z’igihugu. Ni akarasisi kakozwe mu kinyarwanda, gakorwa n’amatsinda 12 arimo 9 yo mu ngabo z’u Rwanda n’andi matsinda atatu yo muri Polisi y’igihugu (RNP).

Uyu muhango ukaba wari wahuje abaturage basaga ibihumbi 45 muri Stade Amahoro by’u mwihariko urubyiruko, perezida w’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko agaciro kari mu banywanda nta n’umwe wakabambura ndetse ko urugamba rwo kwibohora rwatangiye neza intambara imaze kurangira.

Ati: “Agaciro Abanyarwanda bafite, kari muri twe. Nta muntu n’umwe, nta na kimwe gishobora kukatwambura.intsinzi y’urugamba rwo kubohora igihugu, yari ukubaka igihugu aho buri umwe muri twe agira agaciro kandi umuturage agahora ku isonga mu bikorwa bya Guverinoma. Nubwo Abanyarwanda bateye intambwe ifatika kuri iyo ntego, tugomba guhora turi maso.”

Kagame yabwiye urubyiruko rwavutse nyuma ya genocide yakorewe Abatutsi cyangwa mbere yaho gato ko rufite amahirwe yo kubaho ubuzima rwifuza ariko arusaba kubakira kuri politiki iteza imbere igihugu.

Ati: “Iki gihugu nimwe mugomba kukirinda, mukakirwanirira, bityo kigakomeza gutera imbere. Byari ngombwa kubisubiramo, kwibohora nyako gutangirira iyo urusaku rw’imbunda rugabanutse cyangwa rutagihari.

Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda ruzi agaciro k’amahoro ndetse ibihugu bizarwitabaza ngo rubitabare ruzabitaba.

Ati: “Muri kamere yacu, umutekano w’igihugu cyacu, ushingiye ku kurinda aho kuba gutera. Tugira icyo dukora iyo gusa ibyago bitwegereye, dushyira imbere ibikorwa bigamije gukorera hamwe. U Rwanda ruharanira amahoro ku bwacu no ku bandi mu karere. Tuzi agaciro k’amahoro nk’uko abandi babizi, ndetse rimwe na rimwe dushobora kuba tukazi kurusha abandi. Ahakenewe ibikorwa by’u butabazi, u Rwanda ntiruzahabura.”

Kagame yashimangiye ko”u Rwanda ruzahora rutekanye uko byagenda kose.”

Ati: “Igihugu cyacu kiratekanye kandi kuzakomeza gutekana uko byagenda kose. Umwihariko w’u Rwanda ugira agaciro umunsi ku wundi, twarenze imiziro iyo ari yo yose n’indi myumvire n’inshusho Umunyarwanda yari azwiho.”

          MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *