• Mon. Jul 8th, 2024

U Rwanda rwatabaye u Burundi incuro zirenga zine ariko nti byabujije ko leta ya Bujumbura ifungira u Rwanda imipaka.

Share with others

Hamenyekanye ko leta y’u Rwanda yatabaye i Gihugu c’u Burundi, mu bihe birenze bitanu(5).

Ibi byi butswe mu gihe leta y’u Burundi, tariki ya 11/01/2024, ya funze imipaka ihuza u Rwanda n’u Burundi, mu rwego rwo kwihimura ku gihugu c’u Rwanda, perezida w’u Burundi ashija kuba gicumbikira kandi ngo bakanafasha umutwe wa Red Tabara, urwanya ubutegetsi bwa Bujumbura.

Ibyo Kigali yakomeje gutera utwatsi hubwo igashinja Bujumbura kuba yarimye u Rwanda abarundi bishe abantu babo mu Rwanda ahagana mu mwaka w’1994.

Ibi n’ibyatangajwe n’u muvugizi w’u Rwanda Alain Mukuralinda, ubwo yarimo aganira n’itangaza makuru mu Rwanda, yagize ati: “Tumaze gusaba leta y’u Burundi incuro zirenga 15 abarundi basize bakoze Genocide mu Rwanda kugira tubacire urubanza ariko ubutegetsi bw’u Burundi bwarabyanze . Ibyo ntibyatumye dufunga imipaka.”

Ibi biri mubyatunye hibukwa ko leta y’u Rwanda yatabaye i Gihugu c’u Burundi muri ibi bihe:

Leta y’u Rwanda havuzwe ko yigeze kwishurira u Burundi amadeni bari bafite mu muryango wa EAC.

Incuro ya Kabiri, tariki ya 17/01/2013, Ingabo z’u Rwanda zazimije inkongi y’umuriro yari yafashe Isoko ya Bujumbura.

Incuro ya Gatatu Ingabo z’u Rwanda zatabaye iz’u Burundi muri Centrafique.

U Rwanda kandi mu mwaka w’2022, rwafashe abarwanyi ba Red Tabara bagera 19 ba bohereza leta y’u Burundi.

N’ubwo leta y’u Rwanda haricyo yafashije u Burundi ntibibuza ko ba bafungira imipaka.

Mu mpera z’u mwaka w’2015, u Burundi kandi bwa funze imipaka iruhuza n’u Rwanda.

Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.