• Fri. Jul 5th, 2024

U Rwanda rwanditse amateka ubwo rwatahaga ku mugaragaro Stade Amahoro.

Share with others

U Rwanda rwanditse amateka ubwo rwatahaga ku mugaragaro Stade Amahoro.

Ni ku wa Mbere tariki ya 01/07/2024, u Rwanda rwakoze igikorwa cyo gutaha ku mugaragaro Stade Amahoro, aho uwo muhango witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo na perezida w’u Rwanda Paul Kagame.

Uyu muhango kandi witabiriwe na perezida w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afrika, Dr Patrice Motsepe.

Muri uyu muhango perezida Paul Kagame yashimiye perezida wa CAF, Dr Patrice Mutsepe na perezida wa FIFA , Gianni Infantino kuba barafashije u Rwanda kugera kugikorwa remezo nk’iki cya Stade Amahoro, kandi ko bari kubikorera n’ibindi bihugu bya Afrika mu rwego rwo guteza imbere impano z’abana ba Afrika.

Yagize ati: “Ibi bizatuma twifuzwa n’amahanga kandi abana bafite impano bagume hano muri Afrika, bakinira mu bihugu byabo.”

Perezida Paul Kagame yizeje kandi ko u Rwanda ruha agaciro cyane iki gikorwa remezo cya Stade Amahoro, ku buryo abana b’u Rwanda bagiye ku kibyaza umusaruro.

Ati: “Ubu nta rundi rwitwazo ku bana bacu bafite impano, mugomba gukora cyane, kandi neza, mureke natwe tuze mu beza ba mbere ku mu gabane wa Afrika.”

Perezida w’impuzamashirahamwe, y’umupira w’amaguru , Dr Patrice Mutsepe yavuze ko akurikije uko yabonye stade Amahoro, ari mwe munziza ku mu gabane wa Afrika ndetse no ku Isi yose.

Ati: “Iyi ni imwe muri Stade nziza muri Afrika no ku Isi. Twe nk’Abanyarwanda, twe nk’Abanyafrika, dukwiriye guterwa ishema kandi tugashimira perezida Paul Kagame ku miyoborere myiza yageze kuri stade nziza nk’iyi.”

Motsepe na we yavuze ko yifuza ko igikorwa nk’iki kigomba kugira icyo gihindura ku rwego rw’umupira w’amaguru mu Rwanda rukiri hasi.

Ati: “Ubutaha ndifuza kuzagaruka hano, mbona ikipe y’igihugu cy’u Rwanda iri gukina n’indi kipe nziza ya mbere muri Afrika.”

Yanavuze kandi ko yifuza kubona impano z’abana b’u Rwanda, zitezwa imbere ku buryo mu Rwanda haba igicumbi cy’u mupira w’amaguru muri Afrika.

Ati: U Rwanda ruzaba imwe mu makipe meza muri Afrika.”

Yahise asoza ashimira umukuru w’igihugu cy’u Rwanda ku bwumuhate we, n’ubwitange mu gutuma u Rwanda rukomeza kuza imbere mu byiza ndetse no mu mupira w’amaguru.

                 MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *