• Mon. Jul 8th, 2024

U Burundi bwavuze ibyo gukingura umupaka ubuhuza n’u Rwanda, buvuga n’icyakorwa kugira ngo bu wu kingure.

Share with others

U Burundi bwavuze ibyo gukingura umupaka ubuhuza n’u Rwanda, buvuga n’icyakorwa kugira ngo bu wu kingure.

N’ibyatangajwe na Guverinoma y’u Burundi binyuze kuri minisitiri wayo w’ubanye n’amahanga, bwana Albert Shingiro, yatangaje ko igihugu cye kidateganya gufungura imipaka yacyo n’u Rwanda, mu gihe cyose iki gihugu kitarabashyikiriza abagerageje guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza mu 2015.

Ibi, Albert Shingiro yabitangarije mu kiganiro abaminisitiri batandukanye bo muri Guverinoma y’u Burundi bagiranye n’itangazamakuru, mu minsi mike ishize.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo u Burundi bwafunze imipaka yo ku butaka ibuhuza n’u Rwanda, nyuma y’umwaka urenga bwarayifunguye ni mu gihe kandi iki gihugu cyari cyarayifunze mu 2015.

Leta ya Gitega ivuga ko icyemezo cyo gufunga iyi mipaka cyaturutse ku gitero inyeshamba zo mu mutwe wa Red Tabara zagabye ahitwa mu Gatumba ho mu Ntara ya Bubanza, hafi y’umupaka w’u Burundi na Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Iki gitero cyo mu kwezi kwa Cumi n’abiri 2023, Red Tabara yigambye kuba ari yo yakigabye, ndetse ivuga ko yacyiciyemo abasirikare icyenda n’umupolisi umwe ba leta y’u Burundi, mu gihe leta yo ivuga ko abishwe ari abasivile babarirwa 20.

Minisitiri w’ubanye n’amahanga w’u Burundi, yabwiye abanyamakuru ko Red Tabara ishyigikiwe n’abagerageje guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza, avuga kandi ko “bacumbikiwe n’u Rwanda ndetse kandi ngo bakagaburirwa narwo.”

Yavuze ko mu gihe cyose iki gihugu cy’u Rwanda kizaba kigifite abagerageje guhirika ubutegetsi, imipaka ihuza ibihugu byombi itazigera ifungurwa.

Yagize ati: “Na n’ubu rero turacyategereje ko baduha abo bantu bashatse guhirika ubutegetsi mu 2015, tunahamya ko banabaduhaye uyu munsi nyuma y’umunota umwe twahita dufungura iyo mipaka. Murumva ko tutafungura imipaka hakiriho abanzi baciye ku mutwe w’iterabwoba wa Red Tabara.”

Yanavuze kandi ko imigenderanire hagati y’u Rwanda n’u Burundi, abigereranya n’ihindagurika ry’ibihe, hari ubwo hagwa imvura nyinshi abantu bakanyagirwa bagatoha, ubundi akazuba kakava hakaza akayaga keza. Yosoje avuga ko nta mvura idahita hazagera igihe imigenderanire hagati y’ibihugu byombi imere neza, ngo mu gihe ariko bazaba babahaye abo bantu.

              MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *