• Fri. Jul 5th, 2024

Twagarutse kuri Operasiyo yahitanye Ingabo z’u Burundi ninshi, zatozaga FDLR na FNL, ariko ibera iki gisirikare amayobera kugeza n’ubu.

Share with others

Twagarutse kuri Operasiyo yahitanye Ingabo z’u Burundi ninshi, zatozaga FDLR na FNL, ariko ibera iki gisirikare amayobera kugeza n’ubu.

Iyi ni operasiyo yakozwe mu ijoro ryo ku itariki ya 16/11/2019, ikorerwa mu bice biherereye muri Komine ya Mabayi, mu Ntara ya Cibitoki, ho mu gihugu cy’u Burundi, nk’uko tubikesha urubuga rwa Dash.

Uru rubuga mu kubitangaza rwa vuze ko Inyeshamba za FNL na FDLR ko zatorezwaga mu bice by’i Mabayi, zitozwa n’Ingabo z’u Burundi, kugira ngo iz’i nyeshamba zizatere igihugu cy’u Rwanda zibanje gufata ishyamba rya Nyungwe.

Rwa komeje rutangaza ko izo nyeshamba zari zirinzwe mu buryo bwigitangaza, kuko ngo zari zirinzwe n’abasirikare bo muri batayo y’iki gihugu cy’u Burundi ya special force.

Uru rubuga rwanavuze ko mu ijoro ryo ku itariki ya 16/11/2019, ahagana mu masaha y’igicyuku cyiryo joro, izi nyeshamba za FDLR na FLN hamwe n’Ingabo z’u Burundi zabatozaga ndetse zikanabarinda, zagabweho igitero n’abarwanyi kugeza uyu munsi bataramenyekana abaribo maze ngo zirabatikisa.

Ay’amakuru yatanzwe n’uru rubuga akomeza avuga ko abagabye icyo gitero ko binjiye mu gihugu cy’u Burundi, banyuze mu Cibitoki, babona gukomereza mu bice byo muri Komine Mabayi bagana mu gice cy’i Burasirazuba bwayo, bageze ku gasozi bita Twinyoni, ahakorerwaga iyo myitozo babasukaho urufaya rwa masasu.

Nk’uko byasobanuwe n’uko iyo batayo y’iki gisirikare cy’u Burundi n’izo nyeshamba zatozwaga, baburiwe irengero bose, usibye ko ngo haje kuboneka abasirikare umunani nabo bari bakomeretse bikabije.

Kugeza ubu leta y’u Burundi ibi yabigize ibanga rikomeye, kugira ngo badaca igikuba mu baturage. Inzego z’u butasi bw’Igisirikare cy’u Burundi ngo zakomeje gushaka irengero ryabo basirikare babo, ariko ngo biba ibyubusa.

              MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.