• Mon. Jul 1st, 2024

Tuyisenge Jérémie yishwe arashwe, mu Bibogobogo ho muri teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

Share with others

Tuyisenge Jérémie yishwe arashwe, mu Bibogobogo ho muri teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

Ni muri irijoro rya keye rishira kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26/06/2024, umugabo w’Umurundi yarashwe n’abagizi banabi ahita avamo umwuka w’abazima, nk’uko byavuzwe n’abaturiye ibyo bice.

Bivugwa ko Tuyisenge yarashwe amasasu atatu mu mutwe kandi ko yamaze kuraswa ahita agwa aho; kuko abatabaye bavuze ko ‘basanze yamaze kuvamo umwuka w’abazima.’ Banavuga kandi ko abakoze iki gikorwa kigayitse ko kugeza ubu irengero ryabo ritarabasha kumenyekana.

Ibyo bikaba byaraye bibaye ahagana isaha zitatu n’igice z’ijoro, ku masaha ya Minembwe na Bukavu.

Abatanga buhamya babwiye Minembwe Capital News ko kugeza ubu hataramenyekana icyihishe inyuma y’urupfu rwa Tuyisenge Jérémie, ariko ko inzego zishinzwe umutekano zamaze gutangira iperereza mu rwego rwo kugira ngo hamenyekane ikibyihishye inyuma.

Nk’uko bivugwa umwirondoro wa Tuyisenge ugaragaza neza ko yari Umurundi washakanye n’umukobwa w’Umunyamulenge bakaba bari batuye muri aka gace kuva mu myaka 20 ishize.

Kandi ko Tuyisenge yageze mu Banyamulenge kuva akiri umwana uri mu kigero cy’i myaka 17. Byanavuzwe kandi ko yari asanzwe akora akazi ko kuragira Inka, ariko kuri ubu yari umugabo wikorera ku giti cye, ndetse kandi akaba yari asanzwe ahingira urugo rwe kugira ngo abone uko rubaho nk’uko bisanzwe.

             MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *