• Fri. Jul 5th, 2024

Perezida Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda, yatanze inama ku rubyiruko ababwira igihe cyiza cyo gushinga urugo.

Share with others

Perezida Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda, yatanze inama ku rubyiruko ababwira igihe cyiza cyo gushinga urugo.

Nibyo yavugiye mu birori by’umunsi mukuru w’umuryango byizihizwa buri tariki ya 30/06, zaburi mwaka.

Ubwo bizihizaga uwo munsi kuri uyu wo ku Cyumweru, perezida wa Uganda yabwiye urubyiruko n’ababyeyi ko ‘imyaka myiza yo gushingirwa iri hagati ya 22 na 23.

Asobanura ko gutegereza iyi myaka bituma unyurwa n’imibonano mpuzabitsina kandi ikaba myiza kugeza ku myaka 90.

Yanavuze ko iyimyaka 22 na 23 ariyo myaka myiza y’amavuko iryoha mu gushinga urugo kuruta indi yose.

Museveni yagaragaje ko abasore n’inkumi bakwiye kwita ku masomo, bagafasha ababyeyi imirimo yo mu rugo, bagera ku myaka 22 cyangwa 23 bakabona ku baka imiryango yabo bagifite imbaraga, kandi akaba aribwo bakora imibonano mpuzabitsina uko babyifuza.

Yoweli Kaguta Museveni yagize ati: “Urubyiruko rugomba gutegereza mbere yo kwishora mu mibonano mpuzabitsina. Imyaka myiza yo gushinga urugo iri hagati y’imyaka y’amavuko 22 na 23. Gutegereza iyi myaka bituma unyurwa n’imibonano mpuzabitsina kandi ikaba myiza kugeza ku myaka 90.”

Museveni kandi yasabye imiryango gushaka ubutunzi, ayimenyesha ko umuryango udafite ubutunzi uba umeze nk’ubwato butagira icyuma ndangacyerekezo.

             MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *