• Mon. Jul 8th, 2024

Perezida w’u Burusiya, Vradimir Putin yavuze ikigomba gukorwa mbere, kugira ngo intambara ihagarare muri Ukraine.

Share with others

Perezida w’u Burusiya, Vradimir Putin yavuze ikigomba gukorwa kugira ngo intambara ihagarare muri Ukraine.

Ni mu kiganiro perezida Vradimir Putin w’u Burusiya yagiranye n’itangaza makuru ku wa Gatanu tariki ya 14/06/2024, nk’uko iy’inkuru tuyikesha igitangaza makuru cya CNN.

Iki gitangaza makuru cya tangaje ko Vradimir Putin yavuze ko kugira ngo intambara ihagarare muri Ukraine bisaba ko leta ya Kyiv yabanza igatanga uturere tugera muri tune tugize igihe n’ubundi dusabwa n’ubutegetsi bwa Moscow, kandi ko itagomba gushigikira icyifuzo cya NATO kiyisaba kwinjira muri uwo muryango.

Mu nama yabaye mu minsi ishize, ibereye mu Busuwisi ikaba yari igamije kugarura amahoro mu bice by’isi biri kuberamo intambara, Vradimir Putin ntiyari yatumiwemo ariko muri icyo gihe avuga ko ibisabwa kugira ngo amahoro agaruke muri Ukraine hasabwa ko igisirikare cya Ukraine cyarambika imbunda hasi, kandi ibihugu by’u bumwe bw’ibihugu by’u Burayi bikavanaho ibihano byafatiye iki gihugu cy’u Burusiya, ndetse avuga ko byagize ingaruka ku gihugu cye ariko ko bitahungabinije ubukungu bwacyo.

Inkuru ikomeza ivuga ko perezida wa Ukraine, Volodymir Zelnsky, yavuze ko igihugu cye kitizeye ibyo Vradimir Putin avuga, ko kandi bidatandukanye cyane nibyo yari yaravuze mbere. Ibi kandi Zelensky yabigarutseho mu nama yabaye ku munsi w’ejo hashize, mu Butaliyani aho yavuze ko amagambo ya Vradimir Putin yenda gusa nayari yaravuzwe n’umuyobozi w’Abanazi, Adolf Hitler ubwo yigaruriraga ibice byinshi byo mu Burayi mu 1930 na 1940.

Zelensky akomeje avuga ko nta mpamvu yatuma igihugu cye cyizera amagambo ya Vradimir Putin ukurikiza inzira za koreshejwe na Adolf Hitler. Umujyanama wa Ukraine, Mykhailo Podolyak, nawe yahamagariye abayoboke ba Kyiv kwikuramo ibishuko no kutifatanya n’u Burusiya avuga kandi ko amagambo ya Vradimir Putin ko “nta bwenge buyarimo.”

Yagize ati: “Nta gishya kirimo, nta byifuzo by’amahoro nyabyo ndetse nta n’icyifuzo cyo guhagarika intambara. Ariko hariho icyifuzo cyo kudakomeza iyi ntambara no kuyikomeza mu buryo bushya.”

               MCN....

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *