• Fri. Jul 5th, 2024

Perezida w’u Burundi yigambye ibintu bikomeye kuri ubu butegetsi bwe bumaze imyaka ikaba kaba itanu.

Share with others

Perezida w’u Burundi yigambye ibintu bikomeye kuri ubu butegetsi bwe bumaze imyaka ikaba kaba itanu.

Ni mu kiganiro giheruka kubera mu Ntara ya Gitega, ubwo hibukwaga ku nshuro ya kane urupfu rwa Peter Nkurunziza wayoboye u Burundi imyaka 15, nk’uko tubikesha ibitangaza makuru byandikirwa mu Burundi.

Ikinyamakuru cya King Murundi cyatangaje ko perezida Evariste Ndayishimiye muri uko kwibuka yavuze ko u Burundi butigeze bugira umunezero n’umugisha nk’ibyo bufite uyu munsi ku butegetsi bwe.

Ko kandi asanga u Burundi bwarabonye umusaruro butigeze bugira mu buhinzi mbere no ku bundi butegetsi, akibaza niba Abarundi bazabirya bakabimara.

Tariki ya 08/06/2024, u Burundi niho bwibutse ku nshuro ya kane urupfu rw’u wahoze ari perezida, Peter Nkurunziza, wapfuye mu 2020. Bivugwa ko muri ibyo birori byakurikiwe n’inyigisho z’u mukuru w’igihugu ku bayobozi b’igihugu cya 2040-2060.

Muri izo nyigisho umukuru w’igihugu yagarutse ku byerekeye uko igihugu cyifashe muri iki gihe aho yamenyesheje ko u Burundi bwabonye umusaruro mwinshi mu gihugu hose ndetse kuri we agasanga Abanyagihugu batazawumara.

Perezida Ndayishimiye avuga ko u Burundi ari agahugu gato ko muri Afrika y’iburasizuba ariko katigeze kagira umugisha nk’uko uyu munsi bimeze kandi ko Abarundi vuba bagiye kwigenga mu by’u bukungu.

Yakomeje avuga ko u Burundi butigeze bugira umunezero usibye ku butegetsi bwe, gusa akaba ashimira Imana ko yashoboye kwumva amasengesho ye. Avuga ko mu ngendo aheruka gukora mu gihugu hagati mu minsi ishize, yasanze Intara zose z’igihugu zaragize umusaruro w’ubuhanzi urenze.

Yagize ati: “Nibwo bwa mbere mbonye umusaruro nk’uyu mu gihugu. Habaye umusaruro w’ibigori urenze hamwe n’ibishimbo, ndetse ndibaza niba Abarundi bazabirya bakabimara.”

Nubwo umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yigamba ko igihugu cye cyagize umusaruro urenze w’ubuhanzi ndetse Abarundi bishimye kurusha ibindi bihe byose babayeho, ngo biracyagoye kuko igihugu gifite ibibazo by’amadevize kandi uwo musaruro ntacyo wafasha ngo haboneke umuti w’icyo kibazo cy’amafaranga y’amanyamahanga cyatumye igihugu kibura ibikomoka kuri peteroli ndetse cyatumye n’ibinyobwa bya Brarudi bibura ku isoko kubera kubura amadevize.

Ikindi n’uko kuri ubu Abaturage bo muri iki gihugu bari kurira cyane bivanye n’uko ingendo zahagaze, ni mu gihe lisansi (igitoro) yabuze ku rugero rutigeze rubaho n’ikindi gihe.

         MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *