• Mon. Jul 8th, 2024

Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yishongoye ku mutwe wa M23, avuga ko ingabo ze za wukubise.

Share with others

Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yishongoye ku mutwe wa M23, avuga ko ingabo ze za wukubise.

Ni mu birori iki gihugu cy’u Burundi giheruka kugira byo kwishimira umunsi w’u bwigenge ku nshuro ya 62, byari byabereye kuri stade Ingoma mu Ntara ya Gitega.

Muri ibi birori perezida Evariste Ndayishimiye yavuze ko ingabo z’igihugu cye zakubise zitababarira abarwanyi ba M23 mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo. Ndetse yongeraho ko Ingabo ze ko zihagaze neza mu Burasirazuba bwa RDC kandi ko iki gihugu zirwaniramo kiri gutera imbere kubera Ingabo ze.

Imbere y’abaturage, Ndayishimiye yavuze ko bagiye kuzimya inzu y’umuturanyi kugira ngo umuriro utazabageraho ndetse yongeraho ko ibyo bakoreye umwanzi (M23) byatumye bifuza kubihoraho.

Yagize ati: “Iyo inzu y’umuturanyi wawe iri gushya, ugomba kwihutira kumufasha kuzimya umuriro, kubera ko iyi nkongi y’umuriro ishobora kwegera urugo rwa we,” bityo bikaba bifite inshingiro ko ingabo z’Abarundi ziri kumwe na FARDC n’izindi ngabo zirwanya M23.

Yakomeje agira ati: “RDC yagabweho igitero, kandi u Burundi bwohereje ingabo kugira ngo zibafashe, mu rwego rwo kugira ngo ibyo RDC irimo bitagera no mu gihugu cyacu.”

Nk’uko byatangajwe n’umukuru w’igihugu, ingabo z’Abarundi zakoze akazi keza, ku buryo umwanzi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo yatangiye gutera ubwoba u Burundi.

Ati: “Ingabo z’u Burundi zarakoze zirashimwa , kugeza aho navuga ko umwanzi w’i gihugu cya RDC yanatangiye guhiga gutera u Burundi. Muhora mubyumva, ariko turabizi ko dufite ingabo zihagaze neza.”

Perezida w’u Burundi, yanasabye abaturage b’u Burundi, cyane cyane urubyiruko, kuba maso kandi ntibacike intege, kuko igihugu kiri gutera imbere.

Yabasabye kandi kwirinda ko umwanzi yabaca mu rihumye akoreka igihugu.

Nubwo perezida w’u Burundi yishongoye ku mutwe wa M23, ariko abasesenguzi bavuga ko nta gace kazwi ingabo ze, zigeze zikirukanamo M23, byibuze yewe ntanaho biratangazwa ko hari agace kangana na centimetre imwe zari zabirukanamo cyangwa ngo zigafate.

Ingabo z’u Burundi zatangiye ku rwana ku ruhande rw’ingabo za leta ya Kinshasa ahagana mu kwezi kwa Cyenda umwaka ushize, kuva icyo gihe kugeze ubu izo ngabo zihora zineshwa kandi M23 ikagira n’ibikoresho byinshi by’agisirikare ibambura kandi ikabohoza n’ubuce izo ngabo zigenzura, twavuga nka Kimoka yarimo ibirindiro bikomeye by’Igisirikare cy’u Burundi, Mushaki, Karuba n’ahandi henshi.

                 MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *