• Fri. Jul 5th, 2024

Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yagize icyavuga ku ibura rya lisansi rikomeje guca ibintu muri iki gihugu.

Share with others

Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yagize icyavuga ku ibura rya lisansi rikomeje guca ibintu muri iki gihugu.

Ni kuri iyi tariki ya 20/06/2024, perezida Evariste Ndayishimiye yujuje imyaka ine ayoboye i gihugu cy’u Burundi. Mu ijambo uyu mukuru w’igihugu yagejeje ku bene gihugu, yasobanuye ko muri iyi myaka amaze ayoboye Abarundi ko inzego zitandukanye z’u buzima bw’u Burundi zateye imbere ku buryo bufatika.

Yabivuze mu gihe bamwe mu Barundi barimo abadepite bamaze igihe bagaragaza ko ubukungu bw’iki gihugu bwahungabanye bitewe ahanini n’impamvu zirimo ibura rya lisansi, ibura rya mafaranga y’amanyamahanga afite agaciro kanini, abandi bagahamya ko abaturage bakenye mu buryo buri mu kigero kitegeze kibaho muri iki gihugu.

Ku kibazo cy’abavuga ko lisansi itakiboneka mu Burundi, perezida Ndayishimiye yagize ati: “Uyu munsi nshimishwa ko no mu magambo yo kwinuba numva, bavuga bati ‘tubuze iki’, ntibabuga ngo ‘tubuze amafaranga yo ku kigura.’ kandi n’icyo bavuga ko babuze si ikiva mu Burundi, kiva mu mahanga. Dushimishwa no kubona ko Abarundi batahuye ko turi kumwe twese bishoboka.”

Evariste Ndayishimiye yasobanuye ko mu rugamba rw’iterambere, habaho gutera intambwe ku yindi ariko ngo barakerewe kuko babanje kuba mu rwobo igihe kirekire, bityo ngo ni yo mpamvu bo basabwa gutera intambwe zibiri inshuro imwe.

Yagize ati: “Uno munsi Umurundi wese ashaka byose rimwe. Ni cyo gituma uwabifatira hejuru yavuga ko Abarundi ari indashima. Kuva mu 2020 byari ngombwa ko tureba ibiruta ibindi kuko imigeri ibiri idatereka.”

Mu kwezi kwa Kane, 2024, minisitiri w’intebe w’u Burundi, Gervais Ndirakobuca, yatangaje ko ibibazo by’ugarije iki gihugu ko bikomoka ku bihano cyafatiwe n’imiryango mpuzamahanga kuva mu 2015, bitewe n’umwuka wari mubi watutumbye muri politiki muri uwo mwaka, kandi ko igisubizo cyabyo kizaboneka vuba.

          MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *