• Fri. Jul 5th, 2024

Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yagize icyavuga ku bisasu byatewe i Bujumbura ku murwa mukuru w’u bukungu.

Share with others

Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yagize icyavuga ku bisasu byatewe i Bujumbura ku murwa mukuru w’u bukungu.

Ni mu butumwa yatanze bwo guhumuriza Abarundi nyuma y’uko mu joro ryaraye rikeye i Bujumbura hatewe ibisasu bya grenade.

Ibi bisasu bikaba byaratewe mu gace ka Gasenyi, ahahoze isoko nkuru ya Bujumbura.

Iki gitero cyasize gihitanye abantu batari bake, nk’uko byagiye bitangazwa n’ibitangaza makuru byo mu gihugu cy’u Burundi.

Urubuga rwa King Murundi rusanzwe rukurikirana ibibera mu Burundi, rwo rwatangaje ko “igisasu cya grenade cyaturikiye muri parking yo mu mujyi rwagati i Bujumbura; ruvuga ko byabaye ahagana mu masaha y’ijoro. Ruvuga ko kandi abo cyahitanye ko bataramenyekana. Gusa ngwa bantu bari rutse bakwira imishwaro kimwe n’imodoka.”

Uru rubuga rwa komeje rutangaza ko nyuma y’iturika ry’ibisasu, abantu bagize ubwoba bwinshi, ndetse polisi ikaba yarahise itangira gusaka muri aka gace katurikiyemo ibisasu.

Rwagize ruti: “Nibura abantu batatu bahasize ubuzima abandi 14 barakomereka muri iri turika ry’ibisasu.”

Bamwe mu baturage bo muri ako gace bavuze ko imodoka nyinshi za Polisi zagaragaye zizenguruka mu mujyi rwagati wa Bujumbura.

Nyuma y’amasaha make, ibyo bibaye, ikindi gisasu cyaturikiye hafi y’ikigo cya Polisi ishinzwe gucungira umutekano inzego, mu gace ka Ngagara.”

Nyuma y’iturika ry’ibyo bisasu, perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yahumurije abaturage, aho yakoresheje urubuga rwa x, agira ati: “Twihanganishije byimazeyo abakomerekeye mu bitero byagabwe n’iterabwoba byabereye ahahoze isoko rikuru rya Bujumbura.”

Yanaboneyeho no guhumuriza Abarundi, ndetse abizeza ko abari inyuma y’ibi bitero, bazafatwa bakabiryozwa.”

              MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.