• Fri. Jul 5th, 2024

Perezida William Ruto wa Kenya yagize ibindi bishya atangaza ku myigaragabyo iri gukorwa n’abaturage bo muri iki gihugu.

Share with others

Perezida William Ruto wa Kenya yagize ibindi bishya atangaza ku myigaragabyo iri gukorwa n’abaturage bo muri iki gihugu.

Ni ijambo umukuru w’igihugu cya Kenya yavuze nyuma y’umunsi umwe gusa, abantu bagera kuri makumyabiri nabatatu baguye mu myigaragabyo.

Mu ijambo yagejeje ku baturage be, yavuze ko abaturage bagaragaje ku buryo busobanutse ko badashaka iri tegeko cyangwa imigambi yo kongera imisoro.

Perezida William Ruto avuga ko iryo tegeko rishubijwe inyuma, ahubwo avuga ko hagiye gufatwa ingamba zo kugabanya amafaranga akoreshwa na leta.

Ibi bikaba byaravuye mu kutanyurwa kwagaragariye ku mbuga nkoranya mbaga, yahindutse ubwigomeke bukomeye bwuzuje abigaragambya mu mihanda yo mu mijyi yo muri iki gihugu.

Mu murwa mukuru Nairobi, ibiro bya Guverineri w’umujyi, inyubako y’ibiro by’abategetsi b’umujyi n’inteko ishinga amategeko ya Kenya, byaratwitswe ku wa Kabiri mu masaha ya nyuma ya saa sita z’amanywa.

Abigaragambya bari batangiye uwo munsi baburira ko nta kintu kimwe kiri bukorwe mu buzima bwa buri munsi bw’umujyi.

Ndetse ubwo umunsi wo ku wa Kabiri wari urangiye, waranzwe n’akajagari n’ubwo mu gihugu, akenshi Polisi igatera imyuka iryana mu maso ndetse ikananyuzamo ikarasa amasasu, nta gushidikanya ko uburakari bwinshi bw’abigaragambya bw’umviswe.

Mu gusubiza, Ruto yahisemo kutagira icyo akora ku byo abigaragambya basaba byo kureka burundu ibyo ateganya mu ngengo y’imari (ibyo kongera imisoro imwe), ahubwo na we yasunitse, mu muhate wo kugarura ituze mu gihugu.

Ruto yavuze ko imisoro mishya myinshi ari ingenzi cyane mu kugabanya umwenda wa Kenya, akayabo ka miliyari zirenga 80 z’amadolari y’Amerika, utwara iki gihugu arenga kimwe cya kabiri cy’amafaranga y’imisoro cyinjiza buri mwaka kugira ngo gishobore kugenda kiwishyura nk’uko ibitangaza makuru byo muri icyo gihugu byabitangaje.

Muri uy’umwaka, Kenya yaroroherejwe mu buryo ubwo kwishyuramo imyenda ibereyemo amahanga, byatumye ako kanya agaciro k’ishiling rya Kenya kiyongera cyane.

Ariko imipaka ku ngengo y’imari zikurikiye izindi ngamba zo kuzamura imisoro zazanywe na Ruto, zirimo nko kongera imisoro ku kwivuza no ku macumbi ahendutse.

Ndetse ku bari mu mihanda bigaragambya, hari igisubizo cya gatatu gihari ku butegetsi kirenze kugabanya serivisi cyangwa kuzamura imisoro.

Benshi begeka kuri ruswa ibibazo by’imari igihugu gifite, abariha imisoro bakagira amakenga yo kuriha iyindi misoro , mu gihe nta cyizere bafite ku gukorera mu mucyo kwa leta.

           MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *