• Wed. Jul 3rd, 2024

Perezida wa leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Joe Biden, yishongoye kuri mugenzi we, Donald Trump uheruka guhamwa n’ibyaha 34.

Share with others

Perezida wa leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Joe Biden, yishongoye kuri Donald Trump uheruka guhamwa n’ibyaha 34 bifitanye isano n’inyandiko mpimbano.

Ni kuya 31/05/2024, nibwo perezida Joe Biden yatangaje akoresheje urubuga rwa x, avuga ko nta muntu numwe uri hejuru ya mategeko, agaragaza ko niyo waba warabaye perezida cyangwa se umuherwe ku rwego rwo hejuru utari hejuru y’amategeko y’igihugu.

Yagize ati: “Ntawe uri hejuru ya mategeko niyo waba warabaye perezida cyangwa umuherwe. Inkiko ziba zigomba kugufatira ibihano.”

Muri iki Cyumweru, urukiko rwa Manhattan muri leta ya New York rwahamije Trump ibi byaha, muri dosiye ifitanye isano n’amadolari 130.000 yahaye uwahoze ari umukinnyi wa Filime z’urukozasoni, Stormy Daniels baryamanye, kugira ngo atazamuvamo ubwo yiteguraga amatora yo mu 2016.

Ni icyemezo gishobora kumugiraho ingaruka mu gihe ateganya kwiyamamaza kongera kuyobora Amerika, aho azaba ahatanye na perezida Biden mu matora ateganyijwe mu kwezi kwa Cumi n’abiri 2024.

Abakurikira perezida Joe Biden kuri uru rubuga, bagaragaje amagambo ye nko kwishongora gukomeye kuri mugenzi we, bamwe bamwibutsa ko nawe hari amategeko yica, arimo kugaragaza gukingira ikibaba ubucuruzi butemewe no kurebera abinjira muri Amerika mu buryo butemewe n’amategeko.

Tariki ya 11/06/2024, biteganijwe ko aribwo urukiko ruzatangaza ibihano ruzafatira Trump.

           MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.