• Fri. Jul 5th, 2024

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, yatanze ubusobanuro bw’imbitse bw’uburyo u Rwanda ruyobowe n’Intare.

Share with others

Perezida Paul Kagame yavuze ko igihugu cy’u Rwanda kiyobowe n’Intare bityo ko nta cyo abarutuye bakwiye gutinya.

Ni mu kiganiro umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame yagarutseho ku itariki ya 25/06/2024, ubwo yari mu karere ka Nyarugenge mu bikorwa byo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu, aho ari umukandida w’umuryango wa RPF Inkotanyi.

Yavuze ko Abanyarwanda na RPF Inkotanyi ar’i ntare ziyobowe n’intare, bityo ko ibyo u Rwanda rwanyuzemo byari bikomeye, ku buryo ibiri imbere atari byo byabananira.

Mu ijambo rye, Paul Kagame umuyobozi mukuru w’ishyaka rya RPF Inkotanyi, yavuze ko hari umuntu wigeze ku vuga ngo ‘aho kumuha ingabo z’intama ziyobowe n’intare wamuha intare ziyobowe n’intama.”

Yavuze ko ibyo RPF n’Abanyarwanda babirenze kuko bagize ingabo z’intare ziyobowe n’intare, ko kandi kurwana nk’intare utaba ukeneye kuyoborwa n’intama, kuko iyo uri intare ukagira ingabo z’intama, nta rugamba watsinda.

Ati: “Hari umuntu wavuze ku rugamba ngo uwamuha kugira abantu indwanyi, ubwo ni abasirikare. Baravuga ngo aho kumpa ingabo z’intama ziyobowe n’intare, wampa intare ziyobowe n’intama. Murumva icyo bivuze.”

Yongeraho ati: “FPR n’Abanyarwanda twarabirenze, twagize ingabo z’intare ziyobowe n’intare. Kurwana nk’intare ntabwo uba ukeneye kuyoborwa n’intama ariko iyo uri intare ukagira ingabo z’intama, nta rugamba watsinda. Rero ibyo twabyumvise kare twebwe.”

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko ibyo u Rwanda rwanyuzemo byari bikomeye, ku buryo ibiri imbere atari byo byananirana.

Ati: “Abanyarwanda ibyo tunyuramo mu myaka 30 ishize, birimo ya mateka yose batubwiye, urugamba twarwanye rwari rukomeye koko! Uzi gutereranwa, warangiza ugateranirwaho uru Rwanda rwari rukwiye kuba ruriho bitewe n’uko rwatereranwe ariko binatewe n’uko rwateraniweho, iteka bigahora ari induru ku Rwanda.”

Yavuze ko hakiri urugendo rurerure.

Ati: “Ntabwo turagera aho dushaka kuba turi. Ibyiza tumaze kugeraho ntabwo bidutera kwirara ahubwo bidutera imbaraga zo kubaka ngo tugere kuri byinshi.”

Paul Kagame muri iki kiganiro yasabye Abanyarwanda kuzakomeza kuba intare ko kandi intare ibyara indi, ko mu Rwanda hari intare ntoya zibyiruka.

Ati: “Intare zibyara intare . Ubu dufite intare ntoya zibyiruka, abakobwa n’abahungu. Dukomeze aho ntituzahindure kuba intare, intare ikomeza ari intare.”

Yokomeje avuga ati: “Urugamba izo ntare zirwana, ni urugamba rwa politiki, ubumwe, iterambere, ni urugamba rwa byabindi muzi. Na bya bindi iyo bibaye ngombwa, ubwo muzaba muri intare ziyobowe n’intare z’uyu munsi cyangwa zigihe kizaza.”

Hagati aho ibikorwa byo kwiyamamaza birakomeje.

            MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *