• Fri. Jul 5th, 2024

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yakoze impinduka muri Guverinoma ye.

Share with others

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yakoze impinduka muri Guverinoma ye.

Nibikubiye mu itangazo leta ya Kigali yashize hanze kuri uyu wa Gatatu, riteweho umukono na minisitiri w’intebe, Dr Eduard Ngirente.

Nk’uko bigaragara muri iryo tangazo rivuga ko Olivier Nduhungirehe wari Ambasaderi, yagizwe minisitiri w’ubanye n’amahanga n’ubutwererane wa leta y’u Rwanda.

Naho Yussuf Murangwa yagizwe minisitiri w’imari n’igenamigambi, mu gihe uwari minisitiri w’ubanye n’amahanga Dr Vincent Biruta yagizwe minisitiri w’umutekano mu gihugu.

Dr Valentine Uwamariya nawe yahawe kuyobora minisiteri y’ibidukukije.

Madame Mutesi Rusagara we agirwa umunyamabanga wa leta ushinzwe isohoramari rya leta no kwegeranya imari muri Minecofin.

Naho bwana Olivier Kabera agirwa umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ibikorwa remezo.

Abandi bahawe inshingano hari Aimable Havugimana wahawe inshingano zo kuba umunyamabanga mukuru w’urwego rushinzwe iperereza n’umutekano (NISS).

Major Gen Joseph Nzabamwita ahabwa kuba umujanama mukuru mu by’umutekano mu biro bya perezida wa Repubulika.

Mu gihe bwana Fulgence Dusabimana yagizwe umukozi w’ungirije w’umujyi wa Kigali ushinzwe ibikorwa remezo.

Ni impinduka perezida w’u Rwanda Paul Kagame yakoze ashingiye ku itegeko nshinga ry’iki gihugu, ahanini yabikoze yishingikirije ingingo ya 116 na 112, nk’uko ibi tubikesha ibitangaza makuru byo muri icyo gihugu.

               MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *