• Wed. Jul 3rd, 2024

Perezida Félix Tshisekedi yashizeho umuyobozi mushya w’ikigo cy’igihugu gishinzwe iperereza(Agence Nationale de Reinseignements).

Share with others

Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yashizeho umuyobozi mushya w’ikigo cy’igihugu gishinzwe iperereza(Agence Nationale de Reinseignements).

Ni bwana Justin Inzun Kakiak wagizwe umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe iperereza ku rwego rw’i gihugu, nk’uko iy’inkuru yatangajwe na Tina Salama umuvugizi wa Perezida Félix Tshisekedi wihariye.

Tina Salama abitangaza yakoresheje urubuga rwe rwa x, agira ati: “Uwari umuyobozi w’ikigo gishinzwe iperereza yavanyweho. Yatsimbuye na Justin Inzun Kakiak wagizwe umuyobozi mukuru y’ungirizwa na Augustin Mulumba Nsabwa.”

Nk’uko byasobanuwe Inzun Kakiak wagizwe umuyobozi mukuru w’iki kigo cy’i gihugu gishinzwe iperereza, yahoze ari Ambasaderi wa Congo i Brazzaville muri Repubulika ya Congo, mu gihe uwo yatsimbuye Daniel Lusadisu yagiye kuri uyu mwanya mu 2021.

Bya navuzwe ko Anzun Kakiak yigezeho kandi kuyobora iki kigo gishinzwe iperereza, igihe cya perezida Joseph Kabila.

Ibyo bibaye mu gihe mu byumweru bibiri bishize, i Kinshasa habaye kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Kinshasa. Ibi bikaba biri mu byatumye haba guhindura ubuyobozi.

                MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.