• Mon. Jul 8th, 2024

Perezida Félix Tshisekedi yanze kwitabira inama igira iya 23 y’umuryango wa Afrika y’iburasizuba (EAC).

Share with others

Perezida Félix Tshisekedi yanze kwitabira inama igira iya 23 y’umuryango wa Afrika y’iburasizuba (EAC).

Ni kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 07/06/2024, umukuru w’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yanze kwitabira inama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu by’umuryango wa EAC, ntiyagena n’umuhagararira.

Iyi nama yategujwe n’ubunyamabanga bukuru bwa EAC, abakuru b’ibihugu bagomba kwemeza umunyabanga mukuru mushya w’uyu muryango, Veronica Mueni wasimbuye Dr Peter Mathuki wagizwe ambasaderi wa Kanya mu Burusiya n’umucamanza w’urukiko rw’uyu muryango.

Indi ngingo yateganyijwe ni iyereye kuri raporo y’umuyobozi mukuru wa EAC akaba na perezida wa Sudan y’Epfo, Salva Kiir Mayardit, ku ngendo yagiriye mu Rwanda, Uganda na RDC ariko yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu bitanu mu munani bigize uyu muryango, gusa Tshisekedi, Ndayishimiye na Ruto barabura.

Perezida wahawe ijambo wa mbere ni Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda. Yashimiye Salva Kiir Mayardit ku bw’izi ngendo yagize zari zigamije gutanga umusanzu mu kuzahura umubano w’u Rwanda, RDC n’u Burundi wazambye, agaragaza ko icyo EAC yifuza ari uko RDC by’u mwihariko yagira amahoro.

Perezida Salva Kiir Mayardit yahamagaye Tshisekedi cyangwa umuhagarariye, amenyeshwa ko adahari. Ntabwo uyu muryango watangaje impamvu Tshisekedi atitabiriye iyi nama irebana cyane n’umutekano w’u Burasirazuba bwa RDC umaze igihe kinini warazambye.

Urubuga rwa Africa intelligence rwatangaje ko Tshisekedi yanze kwitabira iyi nama bitewe n’impamvu perezida William Ruto wa Kenya aherutse gutangaza ko abarwanyi b’u mutwe wa M23 ari Abanyekongo, bityo ko ikibazo cyabo kidakwiye kwegekwa ku Rwanda.

Mu kiganiro na Jeunne Afrique cyakozwe mu kwezi kwa Gatanu, 2023, perezida wa Kenya, William Ruto yagize ati: “Nk’abakuru b’ibihugu twahuriye mu nama tubaza tuti ‘ese abantu ba M23 ni Abanyarwanda cyangwa ni Abanyekongo? Maze RDC iravuga ngo ni Abanyekongo’. Impamvu zari zarangiye. Niba se ari Abanyakongo gihinduka ikibazo cy’u Rwanda gite?”

Perezida Ruto na we utitabiriye iyi nama we yahagaririwe na minisitiri w’intebe akaba na minisitiri w’ubanye n’amahanga wa Kenya, Musalia Mudavadi, Ndayishimiye we ahagararirwa na visi perezida w’u Burundi, Prosper Bazombaza. Impamvu yo kutitabira iyi nama kw’aba bakuru b’ibihugu nayo ntabwo yatangajwe.

Abitabiriye iyi nama y’abakuru b’ibihugu by’umuryango wa EAC, ni perezida w’u Rwanda Paul Kagame, Salva Kiir Mayardit wa Sudan y’Epfo, Samia Suluhu wa Tanzania, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda na Hassan Sheikh Muhamud wa Somalia.

Umunyamabanga mukuru wa EAC yatangaje ko ba minisitiri b’ubanyi n’amahanga bo muri uyu muryango batazarenza ukwezi bataraganira ku bikubiye muri raporo yuruzinduko rwa Salva Kiir mu Rwanda, u Burundi na RDC.

         MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.