• Mon. Jul 1st, 2024

Perezida Félix Tshisekedi yagenewe ubutumwa bukomeye na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame.

Share with others

Perezida Félix Tshisekedi yagenewe ubutumwa bukomeye na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame.

Nibyo perezida w’u Rwanda Paul Kagame yavugiye mu kiganiro yagiranye n’igitangaza makuru cya France 24, avuga ko u Rwanda rwiteguye guhangana n’uwarushozaho intambara uwo ari we wese, n’iyo yaba ari Repubulika ya demokarasi ya Congo yabyeruye kenshi ko yifuza kubikora nk’uko byakunze kuvugwa na perezida wayo, Félix Tshisekedi, avuga kandi ko aherutse no kubisubiramo, avuga ko azatera u Rwanda, Paul Kagame yemeza ko ibyo adashobora kubifata nk’imikino.

Muri iki kiganiro umunyamakuru yagarutse ku byakunze kuvugwa na perezida Félix Tshisekedi ko azatera u Rwanda agamije gukuraho ubutegetsi buriho, abaza perezida Kagame niba u Rwanda rwaba rwiteguye kurwana urwo rugamba.

Kagame yavuze ko hagendewe ku byakunze kuvugwa na perezida Félix Tshisekedi, ndetse akaba anaherutse kubibwira iki kinyamakuru cya Jeunne Afrique, yavuze ko yifuza gutera u Rwanda agakuraho ubutegetsi buriho , n’ibindi byinshi. Umuntu uvuga nk’ibyo mu bibazo nk’ibi, ku ruhande rumwe ushobora gutekereza ko ari kwivugira cyangwa wenda adafite ikindi cyo kuvuga, ariko nanone tugendeye ku mateka yacu, nta kintu nakimwe dufata nk’i mikino.

Umunyamakuru yahise abaza perezida Kagame niba u Rwanda rwiteguye kuba rwarwana urwo rugamba igihe rwashozwaho n’iki gihugu cyagaragaje kenshi ko cyifuza kurutera.

Perezida Paul Kagame yavuze ko yaba iki gihugu cyifuza gutera u Rwanda cyitwaje “ibibazo biri mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo byaza bigahungabanya umutekano wacu, cyangwa ibindi byaturuka ahandi hose, twiteguye kurwana, kuko turiho kuko ari twe twarwaniye uburenganzira bwacu bwo kubaho.”

Yakomeje avuga ko ubusugire bw’u Rwanda ari ntakorwaho ku buryo uwo ari we wese wahirahira kubutokoza, iki gihugu gihagaze bwuma kuba cyaburwanira.

Yagize ati: “Ntakwirirwa tubinyura ku ruhande rwose, uwahirahira avogera ubusugire bwacu, rwose tuzirwanaho, ntabwo ari ibanga.”

Kagame kandi yabajijwe niba nta mpungenge zihari zo kuba u Rwanda rwazafatirwa ibihano nk’uko n’ubundi byakunze gusabwa n’abategetsi ba Repubulika ya demokarasi ya Congo, avuga ko amateka iki gihugu cyanyuzemo arimo atuma kidashobora gukangwa n’ibije byose, kuko cyayavomyemo amasomo yatuma gishobora kubaho no mu bihe bigoye.

Yamusubije amumara impungenge, ati: “Reka nkubwire rwose, tugendeye ku mateka yacu n’ibihe twaciyemo bikadukomeza bikaduhindura abo turibo uyu munsi, tugaca mu bigoye no kuturenganya, tutitaye ku wo ari we wese, ubu ntakidutera ubwoba.”

Ibi birego by’ibinyoma byakunze gushinjwa u Rwanda ko rufasha umutwe wa M23, byagiye binashyigikirwa n’amahanga arimo umuryango w’Abibumbye, n’ibihugu nk’u Bufaransa na leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Perezida Paul Kagame yavuze ko ibivugwa n’umuryango mpuzamahanga byose bidakwiye kumirwa bunguri ngo abantu bumva ko ari ukuri.

Ati: “Kubera ko gusa ari umuryango mpuzamahanga, ntibivuze ko wakwemera buri cyose bavuze , biba bigomba kuzana n’ibimenyetso, ni nabyo twakunze kuvuga.”

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko abahora bashinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, bari bakwiye kubanza kumva ikibazo cy’uyu mutwe, n’icyatumye uvuka, n’icyo urwanira, ubundi baba bifuriza ineza Congo koko, bagashaka umuti w’iki kibazo.

              MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *