• Fri. Jul 5th, 2024

Perezida Félix Tshisekedi wa RDC, yasabwe kwisobanura ku mpamvu z’uko M23 ikomeje kwigarurira ibice byinshi!

Share with others

Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, yasabwe kwisobanura ku mpamvu z’uko M23 ikomeje kwigarurira ibice byinshi!

Ni ihuriro rya Lamuka rihuriyemo n’imitwe ya politiki irenga icumi itavuga rumwe n’ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi, ryasabye Tshisekedi gutanga ibisobanura ku buryo M23 utazongera gufata akandi gace nyuma ya Kanyabayonga.

Agace ka Kanyabayonga gaherereye muri teritware zibiri, iya Lubero n’iya Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Aka gace k’ingenzi kafashwe na m23 ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 28/06/2024, nyuma y’imirwano ikaze yahanganishije M23 n’ihuriro ry’Ingabo za RDC iminsi ingana n’ukwezi mu nkengero zaka gace.

Nyuma y’uko M23 ifashye Kanyabayonga yirukanye kandi Ingabo za FARDC n’abambari bayo mu birindiro bikomeye byari ahitwa Kirumba, zihunga zerekeza mu mujyi wa Butembo ufatwa nk’uwa Kabiri ukize muri Kivu y’Amajyaruguru, nyuma ya Goma.

Ahagana isaha z’u mugoroba wo ku itariki ya 29/06/2024, Tshisekedi yayoboye inama y’ingabo yahamagajwe igitaraganya iganirirwamo uburyo leta yakwisubiza Kanyabayonga n’ibindi bice byafashwe na M23. Nyuma yaho, Tshilombo, umukuru w’igihugu cya Repubulika ya demokarasi yasezeranyije abaturage ko azakora ibishoboka, aba barwanyi bagakurwa muri ibi bice.

Niho umuvugizi wa Lamuka, Prince Epenge azira, aho yatangaje ko Tshisekedi akwiye gusobanura imigambi afite yo kwambura M23 ibice imaze kwigarurira, n’iyo kubuza uyu mutwe gufata ibindi bice.

Yagize ati: “Ihuriro Lamuka rirasaba bwana Perezida Félix Tshisekedi ibisobanuro kugira ngo atubwire ibyo ari gukorera u Burasirazuba bwa RDC ateganya kugira ngo ibyabaye bitazasubira ukundi.”

Epenge yatangaje kandi ko leta ya Kinshasa ifite inshingano yo kurinda umutekano w’abaturage kugira ngo bakore ibikorwa bakesha imibereho n’iterambere, badakomwa mu nkokora n’imitwe irimo ADF ikomoka muri Uganda na FDLR irwanya leta ya Kigali.

Ati: “Abaturage bashaka kujya mu mirima ariko icyo bashaka ni uko bahabwa icyizere ko batazakatwa amajosi cyangwa bakabagwa na ADF na FDLR.”

Kanyabayonga yatumye Abategetsi benshi bo muri Congo bajubangana ni agace k’ingenzi cyane kuko gafatwa nk’amasangano y’ubucuruzi bwo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Kiyongereye ku tundi twafashwe na M23 turimo umujyi wa Bunagana n’agace ka Rubaya gakungahaye ku mabuye y’agaciro ya Coltan.

               MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *