• Mon. Jul 8th, 2024

Perezida Félix Tshisekedi, ntarabona uzatsimbura minisitiri w’intebe Michel Sama Lukonde, ariko hari abari guhabwa amahirwe.

Share with others

Uzatsimbura minisitiri w’intebe Michel Sama Lukonde, ntarabasha ku menyekana ariko hari abahabwa amahirwe.

Ni Augustin Kabuya uhabwa amahirwe yo kuba yaba minisitiri w’intebe muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, atsimbuye Michel Sama Lukonde. Tariki ya 10/03/2024, Kabuya ya menyesheje abayoboke ba UDPS ni huriro rya Union Sacree, maze ababwira ko icyo cyifuzo ko ari ukuba visi perezida w’inteko ishinga amatego, umutwe wa badepite.

Muri iki kiganiro, Kabuya yasobanuye ko umwanya wa minisitiri w’intebe uzahabwa abo mu ishyaka rya UDPS, abisobanurira abari muri iyo Nama ko ari byo perezida Félix Tshisekedi ya musezeranije.

Kimwe ho perezida Félix Tshisekedi bivugwa ko ategereje raporo yasabye umunyabanga mukuru w’ishyaka UDPS, Augustin Kabuya, ni mu gihe ariwe yahaye inshingano zo ku mushakira amakuru mu mitwe y’abanyapolitike ku bashobora kuba abaminisitiri. Ibi Kabuya yabihawe kuva tariki ya 07/02/2024.

Kurundi ruhande bamwe mu bagize indi mitwe ya politike iri mu ihuriro union sacre bifuza ko uyu mwanya wahabwa undi utari muri UDPS, cyane ko yo ifite umwanya uri hejuru y’indi yose mu gihugu.

Mu makuru yatangajwe n’ibitangaza makuru cya Bafaransa, Jeunne Afrique, cyagaragaje ko mubashobora kuvamo minisitiri w’intebe muri RDC harimo Jaquemain Shabani wabaye umunyabanga mukuru wa UDPS kuva mu mwaka w’ 2011 kugeza 2012, akaba umujyanama wa Tshisekedi muri politike.

Iki gitangaza makuru ki kavuga ko bivanye naho Shabani akomoka mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bishobora kumuha kuba minisitiri w’intebe, kugira azagire uruhare rufatika mukugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC.

Undi uhabwa amahirwe ni Fabien Mutombo, ukomoka muri Katanga, akaba ayoboye Sosiyete SNCC ishinzwe imihanda ya gari ya Moshi. Ashobora guhabwa amahirwe, hashingiwe ku kuba perezida Félix Tshisekedi kuva yajya ku butegetsi 2019, uwo mwanya awuha abakomoka muri Katanga.

Bwana Michel Sama Lukonde wari minisitiri w’intebe, yahawe uyu mwanya tariki ya 15/02/2021, ubwo yari atsimbuye Sylvestre Illunga Ilukamba. Lukonde yeguye tariki ya 20/02/2024.

Kugeza ubu umutsimbura ntaraboneka n’ubwo hari benshi bari guhabwa ayamahirwe.

              MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.