• Mon. Jul 1st, 2024

Perezida Félix Tshisekedi na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame, bagiye guhura.

Share with others

Perezida Félix Tshisekedi na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame, bagiye guhura.

Ni byatangajwe na João Lourenço, perezida wa Angola usanzwe ari umuhuza wa makimbirane yo muri aka karere, avuga ko hari gukorwa ibishoboka kugira ngo perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo bahure vuba, baganire ku buryo bwo gukemura burundu amakimbirane ari hagati y’ibihugu byombi.

Perezida João Lourenço, ibi yabitangarije abanyamakuru ubwo yari mu ruzinduko mu gihugu cya Côte d’Ivoire ku wa 27/06/2024.

Yagize ati: “Turi kuganira ku rwego rw’abaminisitiri kugira ngo duhuze abakuru b’ibihugu, uwa RDC n’uw’u Rwanda vuba cyane, baganire imbonankubone ku bikenewe kugira ngo amahoro arambye aboneke. Igishoboka cyonyine, nta gushidikanya ni ugukemura iki kibazo mu nzira y’ibiganiro. Ni cyo turi gukora.”

Amakimbirane y’ibihugu byombi ashingiye ku bibazo by’u mutekano muke bimaze igihe mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo. Leta ya Kinshasa ishinja iya Kigali(Rwanda ) gufasha umutwe wa M23 ariko Kigali ikabihakana, mu gihe ishinja Repubulika ya demokarasi ya Congo gukorana byahafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR washinzwe n’abarimo abagize uruhare muri genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ukaba ufite n’umugambi wo gukuraho ubutegetsi bwa perezida Paul Kagame. Hari ibimenyetso simusiga bigaragaza imikoranire ikomeye iri hagati ya FDLR n’u butegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi Tshilombo wa RDC.

Mu kwezi kwa Gatatu uyu mwaka, abaminisitiri b’u Rwanda na Congo bahuriye muri Angola kugira ngo baganire uburyo aya makimbirane yahoshwa. Buri ruhande rwasabye urundi guhagarika ubufatanye n’iyi mitwe, gusa iyi nama nta musaruro yatanze.

Abari bahagarariye Congo Kinshasa basabye u Rwanda guhagarika gufasha M23; maze intumwa z’u Rwanda zisubiza ko iki gihugu kitawufasha.

Impande zombi zari zemeranyije ko mu kwezi kwa Kane 2024 zizahurira muri Angola mu yindi nama itegura uguhura kwa perezida Kagame na Tshisekedi; ndetse abakuru b’ibihugu bari bagaragaje ko bafite ubushake bwo kuganira imbonankubone, bagashakira hamwe umuti w’aya makimbirane n’umutekano wo muri RDC n’akarere muri rusange.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ba France 24, perezida w’u Rwanda Paul Kagame aherutse kugaragaza ko bisa n’aho Tshisekedi ari we utanga amabwiriza yo guhura, yongeraho ariko ko ahora yiteguye guhura n’uwo ari we wese.

Yagize ati: “Nabonye ari we ushyiraho amabwiriza, ntabwo nigeze nshyiraho amabwiriza. Ubwo natumirwaga i Luanda mu biganiro ku Burasirazuba bwa RDC muri rusange ku bibazo biri hagati yabo n’u Rwanda, nari mpari. Nyuma hari inama zo ku rwego rwa minisiteri zagombaga gutegura igihe tuzahurira. Ushobora kubaza uruhande rwa Angola, nari niteguye guhura n’uwo ari we wese.”

Umukuru w’igihugu yashimangiye iki gisubizo ati: “Nakubwiye ko buri gihe mpora niteguye, nari kukubwira ko ntiteguye ariko ibyo ntabwo ari byo nakubwiye.”

Ntabwo aba baminisitiri bahuye mu kwezi kwa Kane 2024, gusa amakuru ahari avuga ko buri ruhande rwakomeje kuvugana n’umuhuza ku myanzuro yari yafashwe mu kwezi kwa Gatatu n’uko yashirwa mu bikorwa. Uburyo bwo kongera guhura nabwo bwakomeje gutekerezwaho.

             MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *