• Mon. Jul 8th, 2024

Perezida Félix Antoine Tshilombo, yagize icyo avuga kuri Karidinali Frodolin Ambongo, ukomeje kunenga ubutegetsi bwe.

Share with others

Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, yagize icyo avuga kuri Karidinali Frodolin Ambongo, uheruka gushinja u butegetsi bwe, gukorana n’imitwe y’inyeshamba ihungabanya umutekano w’abaturage muri Congo Kinshasa.

Nibikubiye mu butumwa umukuru w’igihugu cya RDC yatanze mu kiganiro yagiranye n’igitangaza makuru cya Le Figaro, cyandikirwa mu Bufaransa.

Muri icyo kiganiro, ubwo Tshilombo yabazwaga ku biheruka gutangazwa na Karidinali Frodolin Ambongo washinje Kinshasa gukorana na FDLR, Tshilombo yasubije ko “ubwisanzure mugutanga ibitekerezo bidakwiye ko ugomba gutanga ibinyoma, kabone niyo waba umukaridinali!”

Perezida Félix Tshilombo, yashimangiye ibi avuga ko we, azakomeza guharanira ko ubutabera bubaho muri iki gihugu. Ariko butarimo gushinja ibinyoma ubutegetsi.

Yanaboneyeho kuvuga ko nawe ari mu bashigikira ubwisanzure mugutanga ibitekerezo kandi ko yabirwaniye ariko ko yagiye abikora akoresheje ukuri.

Ati: “Narabirwaniye muri oposisiyo, ariko kandi nirinze kugira uwo mbangamira.”

Karidinali Frodolin Ambongo, muri iki gihe yibasiriwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa, ku mpamvu zibyo yagiye atangaza mu munsi ishyize.

Haraho yavuze ko ubutegetsi bwa Kinshasa bukorana n’imitwe y’inyeshamba, irimo FDLR na Wazalendo, kandi avuga ko iyo mitwe yitwaje imbunda ari yo iri nyuma yumutekano muke uri mu Burasirazuba bwa RDC.

Ubundi kandi Karidinali Frodolin Ambongo yagereranije igisirikare cya leta ya Congo, n’umurwayi uri muri koma utagira icyo ahitamo nicyo yanga.

Ibi ubutegetsi bwa Kinshasa bwavuze ko ari uguca intege abasirikare bari ku urugamba mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Mu mpera z’u kwezi kwa Gatatu, uyu mwaka, nibwo hatangiye kuba umwuka mubi hagati ya kiliziya Gatolika n’u butegetsi bwa Kinshasa.

Kugeza ubu ntibacana uwaka.

           MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.