• Mon. Jul 8th, 2024

Pasitoli (pastor), Saint Cadet Misigaro, yatanze ubusobanuro ku ijambo rivuga “Urufatiro.”

Share with others

Pasitoli(pastor ) Saint Cadet Misigaro, yabwirije ku ijambo rivuga “Urufatiro.” Urufatiro n’iki?

Ni mu materaniro y’igitondo cyo ku Cyumweru, tariki ya 07/04/2024, aho yateraniye mu itorero rya Philadelphia Evangelical Church, Paroisse Nakivale.

Nk’uko biri yasomye mu rwandiko rw’Abakorinto ba mbere 3:10 no mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa 2:46.

Avuga ko asobanura ijambo ‘Urufatiro’ yabanje kuvuga ko urufatiro ari umusingi w’ibintu byose ko kandi umusingi ariwo ufata ugakomeza bya bintu.

Yavuze kandi ko urufatiro rw’Abakirisitu arirwo rutuma bera imbuto nziza.

Pasitoli(pastor ) Saint Cadet Misigaro, yakomeje avuga ko Abakirisitu urufatiro rwabo rugomba kubakira ku bintu bitatu aribyo:

  1. Yesu Kristo
  2. Ijambo ry’Imana
  3. Ibyashizweho n’urusengero.

Yatanze urugero aho yavuze ko hari Abakirisitu urufatiro rwabo rw’ubakira kubantu runaka! cyangwa ku bindi bidafite ishingiro.

Yagize ati: “Insengero ninshi mbere y’uko zifungura babanza kwiga aho syntetiseur izava. Ugasanga iby’uma bifasha amajwi y’abaririmbyi kuririmba aribyo bagize urufatiro rwabo. Ariko umusingi nyakuri ni Yesu Kristo.”

Yakomeje agira ati: “Abandi usanga umusingi wabo w’u bakiye kuri cyenewabo, ariko byari bikwiye ko umukirisitu yubakira urufatiro rwe, kuri Yesu Kristo.”

Tugomba kubakira ku Ijambo ry’Imana.

Abakirisitu urufatiro rwabo rugomba gushingira ku ijambo ry’Imana.

Hano yatanze urugero avuga ko intumwa zavugaga ijambo ry’Imana kugira ngo barusheho gukomera mu kwizera.

Avuga ko ibi byatumaga bakomeza kuba hamwe no kuba umwe, kuko basangiraga ibyabo bagakomeza kubwiriza no gusenga Imana.

Saint Cadet Misigaro yavuze ko buri mu Kirisitu agomba kuba agira umurongo wa Bibiliya yahinduye uwe.

Maze avuga ko Billy Graham yari yarafashe umurongo wa Bibiliya uvuga uti: “Yesu arankunda,” asobanura ko uwo murongo wari uwiwe.

Urufatiro rw’Intumwa

  1. Barateranaga bakamenyana
  2. Basangiraga ibyabo
  3. Bagahimbaza Imana.
    Yavuze ko iyo intumwa zateranaga zabaraga imigisha y’Imana n’ibitangaza Imana iba yarabakoreye, bigatuma Imana irushaho kubakorera ibindi bitangaza byinshi.

Abiki gihe baterana mu kunegurana, ariko twubakire urufatiro rwacu ku ijambo ry’Imana.

           MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.