• Fri. Jul 5th, 2024

Nyuma y’uko Col Madawa wo muri Maï Maï, y’iyunze n’ingabo z’u Burundi, i Nyangezi, yabuze ayacira nayo amira..

Share with others

Colonel Madawa, wo mu mutwe wa Maï Maï yo muri Kindu, mu Ntara ya Manyema, kw’iyunga kwe n’ingabo z’u Burundi bivugwa ko zambutse muri Kivu y’Amajy’epfo, kuri uyu wa Mbere, tariki 04/12/2023, bya mu viriyemo guterwa utwatsi n’ubuyobozi bwa Mai Mai ya Kindu.

Mu makuru yizewe amaze kumenyekana n’uko Colonel Madawa yageze i Nyangezi, muri teritware ya Walungu, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, kuya 04/12/2023. Nyuma y’uko yaramaze guhabwa amakuru ko ingabo z’u Burundi zongeye kwambuka ku bwinshi muri RDC aho bivugwa ko zije kurwanya M23, muri Kivu y’Amajyaruguru.

Nk’uko iy’inkuru MCN, tuyikesha abantu bizewe, ivuga ko Colonel Madawa n’aba Maï Maï yazanye ko biyunze naziriya Ngabo z’u Burundi, zari zimaze kugera i Nyangezi, muri Kivu y’Epfo. Nyuma yo kw’iyunga uriya Col-Madawa, yahise aha magarwa n’ubuyobozi bwe i Kindu, bamutegeka kugaruka bitaba ibyo “umudamu we n’abana na se, umubyara bagafungwa.”

Ibi ngo byatumye aba Maï Maï bazanye na Colonel Madawa, bakomeza ku mucika aho amakuru yizewe avuga ko abarwanyi be bagera kuri 50 ko bamucitse muri irijoro ryakeye rishira kuri uyu wa Gatatu, tariki 06/12/2023, basubira i Kindu.

Inkuru dukesha Isoko yacu ihamya ko Madwa yavuye i Kindu atumvikana n’ubuyobozi bwe bu mukuriye bikaba biri mu byatumye abura icya kora ni cyareka nyuma y’uko ahawe itegeko ryo gusubira i Kindu bitaba byo umuryango we ugafungwa.

Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.