• Fri. Jul 5th, 2024

Nyuma ya Kanyabayonga nta kuruhuka, M23 yabohoje utundi duce twinshi, kandi twingenzi.

ByBruce

Jun 29, 2024 #Kaina, #Kirumba
Share with others

Nyuma ya Kanyabayonga nta kuruhuka, M23 yabohoje utundi duce twinshi, kandi twingenzi.

Ni mu masaha make yashize yo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29/06/2024, umutwe wa M23 wafashe ibindi bice biri mu nkengero za Kanyabayonga, nayo yabohojwe ku mugoroba wo ku wa Gatanu, ibohojwe n’izi ngabo zikomeje kujegeza ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi.

Amasoko yacu dukesha iy’inkuru avuga ko M23 nyuma yaho y’igaruriye i Centre y’ingenzi yo muri teritware ya Rutshuru, ya Kanyabayonga, ntiyigeze iruhuka kuko igihe c’isaha ya saa tanu zo kuri uyu wa Gatandatu yafashe ibindi bice birimo Kasando, yari ibirindiro bikomeye by’ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo(FARDC, FDLR, Wazalendo, ingabo z’u Burundi, abacanshuro, na SADC).

Aka gace ka Kasando gaherereye muri Grupema ya Kirumba, muri teritware ya Lubero, mu Ntara ya Kivu Yaruguru; ntibyagarukiye aho, kuko M23 yaje gukomeza ifata n’akandi gace ka Luofu, ko gaherereye muri Kaina, aho ndetse iri huriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Kinshasa, ryahise rihunga muri aka gace, bituma Kaina yose iza gufatwa na M23.

Kaina ikaba yo, iherereye mu Burengerazuba bw’u mujyi wa Kanyabayonga.

Gusa abaturage bakomeje guhunga mu buryo buri ku kigero kiri hejuru cyane, bamwe bahungira mu duce twamaze kubohozwa na M23 mu gihe abandi bahunga bagana mu bice byerekeye i Goma.

M23 yongeye gukaza umurego wo gufata ibindi bice, mu gihe minisitiri w’intebe wa RDC, Judith Suminwa, yari aheruka gutangaza ko ingabo z’igihugu cye zigiye kwirukana M23 mu bice yabohoje. Ibi yabivuze kandi mu gihe SADC nayo ubwayo yari yongereye ingabo mu Burasirazuba bwa RDC, mu rwego rwo kugira ngo ubufatanye bw’Ingabo za RDC na SADC burushyeho kugira mbaraga mu ku rwanya M23.

          MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *