• Mon. Sep 16th, 2024

Mw’iki Yumupira Wa Maguru Ya PSG, Haravugwamo Imyigaragambyo.

ByBruce

May 4, 2023
Share with others

Ubuyobozi bw’Ikipe yumupira wa maguru ya PSG yamaganye abafana bayo baheruka gukora imyigaragambyo basaba Messi na Neymar kubavira mu ikipe.

Yanditswe na Bruce Bahanda, tariki 04.05.2023. Saa 12:30 PM, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.

Ubuyobozi bw’Ikipe yumupira wa maguru ya Paris Saint Germain yo mugihugu c’u Bufaransa yasohoye itangazo ryamagana ibikorwa by’abafana yise ko bigayitse, aho bibasiye bamwe mu bakinnyi babasaba kubavira mu Ikipe.

Kuruyu wa Gatatu wo kw’itariki 03.05.2023, abafana biyi Kipe ya Paris Germain babyukiye ku Cyicaro gikuru cyayo mu myigaragambyo igamije kwamagana imyitwarire ya Lionel Messi, wahanwe nyuma yo kugirira uruzinduko muri Arabie Saudite nta ruhushya, abiherewe.

Ibihano byahawe Messi, byagiye hanze, mugihe abafana biyi Kipe ya PSG, bari basohoye nabo itangazo rihamagarira imyigaragambyo ku kibuga cy’imyitozo cy’Ikipe, mu kwamagana imyitwarire ya bamwe mu bakinyi babo ndetse n’ubuyobozi bufata ibyemezo bidafite aho biganisha Ikipe.

Amagana y’abafana bagaragaye hanze y’icyicaro gikuru cy’Ikipe bitwaje ibimuri, ibyapa ndetse n’ibindi bintu bibafasha gusakuza nokwerekana akavuyo mu buryo bwo gutambutsa ubutumwa bw’uko batishimiye imyitwarire y’Ikipe n’Ubuyobozi.

Nubwo mu bibasiwe harimo Messi, ntiyakoze imyitozo y’ejo kuko yatangiye ibihano by’ibyumweru bibiri, atitoza, adakina ndetse atanahembwa.

Andi makuru y’imikino nuko Haaland uri gukina umwaka wa mbere mu Bwongereza, yashyizeho agahigo nyamara amaze gukina imikino 31 gusa ya Premier League.

Ibitego 35 yatsinze ni byo byinshi bitsinzwe n’umukinnyi umwe mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza kuva Ron Davies atsinze 37 ubwo yakiniraga Southampton mumwaka wa 1966 na 1967, mu gihe Dixie Dean yatsinze 60 mu mikino 39 akinira Everton mu mwaka w’imikino wa 1927 na 1928.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.