• Tue. Jul 9th, 2024

Muri Localité ya Kirotshe, imirima y’abaturage, yangirijwe n’ibisasu by’ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Share with others

Ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa, zikomeje kwa ngiriza ibikorwa remezo by’abaturage, harimo ko n’imirima ko yononekaye, itewemo ibisasu biremereye by’ihuriro ry’Ingabo za RDC.

Ahagana isaha z’umugoroba zokuri uy’u wa Mbere, tariki ya 29/01/2024, ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, harimo SADC, ingabo z’u Burundi, FDLR na Wazalendo, bateye ibisasu byo mu bwoko bwa ma bombe bya ngiriza ibikorwa remezo by’abaturage harimo ko hari umurima wahise wangirika, bikomeye.

Ahatewe igisasu cyangiriza umurima nihafi na Ferme y’uwitwa Muhima, ho muri Localité ya Kirotshe, teritware ya Masisi, mu mu majy’epfo yo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Amashusho agaragaza uwo murima waguye mo ik’ibombe cyarashwe n’ihuriro ry’Ingabo zirwana k’uruhande rwa leta ya Kinshasa, iboneka uwo murima wononekaye muburyo bu babaje.

Umwe mubaturage baturiye ibyo bice, ya bwiye Minembwe Capital News ko abaturage bakomeje guhura n’ingaruka zibyo leta ya Kinshasa irimo gukora.

Ati: “Leta ya Kinshasa, isa nitareba inyungu z’Abaturage yo ireba inyungu zabo gusa. Erega abaturage bakomeje kugerwaho n’ingaruka mbi z’i bisasu biraswa n’ingabo za RDC.”

Umuvugizi wa M23 mu bya politike, Lawrence Kanyuka, aheruka kugaragaza ko ibikorwa remezo by’abaturage bikomeje gusenywa n’ibisasu birimo guterwa nizo ngabo.
Ahanini yavuze ko ibirimo gusenyuka ko harimo amazu, amakanisa ndetse n’amashuri.

Ibi bibaye mu gihe muri Sake hongeye kuvugwa umutekano muke muri uy’u mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 29/01/2024, n’ubwo byemezwa ko aha muri Sake hagomangiye ingabo ninshi zirwana k’uruhande rwa leta ya Kinshasa, SADC, FARDC ndetse n’imitwe y’itwaje imbunda ifasha FARDC kurwanya M23.

Ibi kandi ntibibuza ko abaturage bakomeje kwicwa muri Sake, aho imfu zabicwa zishinjwa Wazalendo na FDLR.

Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.