• Wed. Jul 3rd, 2024

Muri gereza y’i Roma, umushumba mukuru w’idini katolika ku isi, Papa Francis yakoze igikorwa gisa nicyo Yesu yakoze akiri mu Isi.

Share with others

Umushumba mukuru w’idini katolika ku isi, Papa Francis, yakoze igikorwa gisa nicyo Yesu yakoze, wogeje ibirenge bya bigishwa be, nk’uko tubisoma muri Bibiliya.

Ni ku munsi w’ejo hashize tariki ya 28/03/2024, n’ibwo umushumba mukuru w’idini katolika, papa Francis, yagiye muri imwe muri gereza, ziri i Roma, mu Butaliyani, yinjira ahafungiwemo abagore, abakoranyiriza hamwe aboza ibirenge byabo, nk’uko iyi nkuru yatangajwe na Mwanzo Tv PLUS.

Itangaza ko Papa Francis, “yogeje ibirenge by’imfungwa z’abagore zifungiwe i Roma, ko kandi yabikoze mu muhango wo kwizihiza uwa Gatanu mutagatifu ubanziriza Pasika.”

Pasika bivuze “gupfa kwa Yesu no kuzuka kwe.”

Iyi TV ya Mwanzo ikomeza itangaza ko iki gikorwa papa Francis yagikoze mu rwego rwo “kwigana ibyo Yesu yakoze ubwo yozaga ibirenge bya bigishwa be,” nk’uko tubisoma muri Bibiliya yera mu injili ya Yohana 13:4-5.

Havuga ati: “Ahaguruka aho yariraga yiyambura umwitero, yenda igitambaro aragikenyeza.”

Hakomeza havuga ati: “Aherako asuka amazi ku mbehe, atangira koza ibirenge by’abigishwa no kubihanaguza igitambaro akenyeje.”

Hagaragajwe n’amashyusho Papa Francis afashe ibirenge by’imfungwa z’abagore muri gereza y’i Roma arimo ku bisoma no kubihanaguza amaboko ye.

Papa Francis yanasabiye imfungwa ku Mana gufungwa no kwakira umugisha wa Yesu Kirisitu.

               MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.