• Mon. Jul 8th, 2024

Mu Rugezi, ho mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, hiciwe umuntu ukekwaho kwiba amatungo magufi.

Share with others

Mu Rugezi hiciwe umuntu ukekwaho kwiba amatungo magufi.

Ni ahagana isaha ziri joro rishira kuri uyu wa Mbere tariki ya 27/05/2024, nibwo mu Rugezi ho muri Grupema ya Mutambara, teritwari ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, hishwe umuntu wari waketsweho kwiba ihene.

Ay’amakuru nk’uko yatangajwe na Sosiyete sivile yo muri ibyo bice, avuga ko uwishwe azira ko akekwa kwiba ihene yitwa Kabila Burembo.

Sosiyete sivile ikavuga ko abishe Kabila Burembo bavuga ko bamufatanye ihene munzu kandi basanga arimo kugerageza ku yibaga. Ariko Sosiyete sivile ntihamya ko ibyo abishe Kabila Burembo bavuga ko ari ukuri.

Sosiyete sivile yanaboneyeho kwamagana ubu bugizi bwa nabi bwakorewe Kabila Burembo. Ndetse iyi Sosiyete sivile ikaba yavuze ko atari byiza kwihanira ko ahubwo byari bikwiye ko Kabila Burembo afatwa akajanwa mu butabera aho kugira ngo abaturage bihanire bonyine.

Ay’amakuru yasoje avuga ko gushingura Kabila Burembo byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, kandi ko byabereye mu Rugezi, ahatuwe n’abaturage b’Abapfulero.

          MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.