• Mon. Jul 1st, 2024

Mu misozi miremire y’Imulenge, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, hongeye kwisuka abasirikare b’u Burundi benshi.

Share with others

Mu misozi miremire y’Imulenge, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, hongeye kwisuka abasirikare b’u Burundi benshi.

Ni mu mpera z’iki Cyumweru dusoje nibwo abasirikare b’u Burundi bo mu itsinda rya TAFOC batangiye kuvugwa ko bari kwa mbuka ku butaka bwa Uvira, bava i Bujumbura, mu gihugu cy’u Burundi, nk’uko byavuzwe n’abaturiye ibi bice byo muri teritware ya Uvira.

Bavuga ko aba basirikare b’u Burundi, bavanwaga i Bujumbura, bagera muri Uvira, bagahita bategekwa kuzamuka i misozi y’i Ndondo ya Bijombo, ho mu misozi miremire y’Imulenge.

Ay’amakuru akomeza avuga ko aba basirikare bageze ku Ndondo ya Bijombo, nabwo kandi bakomereza urugendo rwabo, mu Minembwe.

Nk’uko byasobanuwe nuko aba basirikare bageze mu Minembwe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 04/06/2024, bahita bashinga ibirindiro byabo mu bice bitandukanye aho ndetse bamwe babishinze ahitwa ku Kiziba ahari ikibuga cy’indege cya Minembwe; nanone hakaba hari hasanzwe hari abandi basirikare b’u Burundi bagize igihe muri Kiziba. Abandi muri aba basirikare boherezwa Mukalingi, Kugaturiro no mutundi duce two Mukalingi, ndetse no mu Mikenke.

Ay’amakuru agira ati: “Ingabo z’u Burundi zageze hano mu Minembwe ku bwinshi. Baraha ku Kiziba, Mukalingi no Kugaturiro n’ahandi hafi aho.”

Ingabo z’u Burundi ku bufatanye n’iza FARDC zageze mu Minembwe ahagana mu kwezi kwa Mbere, umwaka w’ 2023, nyuma y’uko zari zimaze igihe mu misozi yo muri teritware ya Uvira na Mwenga.

Izi ngabo zaje muri iki gihugu ku masezerano ya Congo n’u Burundi, agamije ku rwanya imitwe y’itwaje imbunda irimo na Red Tabara irwanya ubutegetsi bw’u Burundi.

          MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *