• Mon. Jul 8th, 2024

Mu Minembwe, hakozwe impinduka mu gisirikare cya FARDC, Regima niyo yasimbuye byigihe gito Brigade ya 12 yari hasanzwe, ariko hari Abanyamulenge bafunzwe.

Share with others

Mu Minembwe hatumwe Regima (Régiment) yo mu ngabo za FARDC isimbura byigihe gito Brigade ya 12 yari hasanzwe.

Ni Regima ya 2202 yarisanzwe i Baraka ho muri teritware ya Fizi, niyo yoherejwe mu misozi miremire y’i Mulenge, mu bice byo muri Komine ya Minembwe, nk’uko iy’inkuru tuyikesha abaturiye ibyo bice.

Byari byasobanuwe ko mu Minembwe hazoherezwa Brigade ya 22 ème, iri ahitwa i Kalemi, ndetse ay’amakuru yavugaga ko bamwe muri aba basirikare ko bageze Uvira, aho bamaze hafi iminsi ingana n’ibyumweru bitatu.

Ariko nk’uko byagaragaye kuri uyu wa Kabiri, nuko abari Baraka aribo boherejwe mu Minembwe, ndetse bo bakaba barahageze mu masaha y’igicamunsi cy’ejo hashize.

Amakuru Minembwe Capital News dukesha abasirikare ba FARDC avuga ko iyi Regima yatumwe mu Minembwe ari ihagararira byigihe gito brigade ya 22 izaza ivuye i Kalemi ho mu Ntara ya Tanganyika.

Kandi ko iyi brigade ya 12 yarisanzwe mu Minembwe yo irahita ijanwa mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, aho izaba igiye guhangana n’u mutwe wa M23 ugize igihe warahabuye ubutegetsi bwa Kinshasa.

Hagati aho, nyuma yuko aba basirikare bari bamaze kugera mu Minembwe bavuye i Baraka bahise bafunga umugabo w’u Munyamulenge wari uhageze avuye i Bukavu, witwa Ndabunguye Freddy.

Bivugwa ko Ndabunguye ari umukozi w’ishirahamwe rya PIN risanzwe rikora mu buvuzi. Bikanavugwa kandi ko yari yageze mu Minembwe akoresheje indege, ariko ko yari muri misiyo yakazi kiryo shirahamwe.

Kugeza ubu ntakizwi cyatumye Ndabunguye afungwa, ariko bikavugwa ko yazize isura ye, ko kandi ari u Munyamulenge.

Tubibutsa ko iyi brigade ya 12 yarisanzwe mu Minembwe, iyobowe na Brig Gen Andre Ohenzo, ufunzwe muri iki gihe, afungiwe i Kinshasa yatawe muri yombi mu mpera z’u kwezi kwa Gatanu uyu mwaka, bivugwa ko yafunzwe azira kugarura amahoro mu misozi miremire y’i Mulenge. Ubwo Ohenzo yageraga mu Minembwe mu kwezi kwa Kabiri mu 2023, yahasanze ubushamirane bukaze hagati y’Ingabo za leta na Twirwaneho iyobowe na Colonel Rukunda Michel wamamaye ku izina rya Makanika.

Maze Ohenzo akihagera atangaza amahoro, ndetse avuga ko igihe azamara cyose mu misozi miremire y’i Mulenge hazaba amahoro, arinako byagenze. Ibi bikaba byaratumye afungwa nk’uko bivugwa n’abamwe mu basirikare ba FARDC.

           MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *