• Sat. Jun 29th, 2024

Mu gihugu cya Kenya hagiye gukorerwa ibyikorana buhanga ridasanzwe, menya ibyaribyo.

ByBruce

Jun 18, 2024 #Akadege, #Kenya, #Ridasanzwe
Share with others

Mu gihugu cya Kenya hagiye gukorerwa ibyikorana buhanga ridasanzwe, menya ibyaribyo.

Ni akadege gafite imiterere nk’iyicyogajuru, kakaba gakoreshwa n’ingufu z’imirasire y’izuba, bivugwa ko aka kadege kakozwe n’uruganda rwa space x na starlink z’u muherwe Elon Musk.

Iki gikorwa kiri mu mushinga w’u Bwongereza. Abashakashatsi basobanuye ko iki gikorwa kitazangiza ubuzima bw’abatuye muri Rift Valley ndetse n’ibindi binyabuzima biba mu ishyamba ryaho, bitewe ahanini n’uko aka kadege ari gatoya.

Kenya yatoranyijwe ngo ikorerwemo iri suzuma bitewe n’ikirere cyaho cyafasha aka kadege kubona ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba ndetse n’ubutumburuke bwaho.

Iri suzuma niritanga umusaruro witezwe, biteganijwe ko hazakorwa utundi tudege twinshi two muri ubwo bwoko, kamwe kazajya kagurwa miliyoni 5 $.

Biteganijwe kandi ko aka kadege nigakora neza, u Bwongereza buzajya bwifashisha n’ubundi buzakorwa mu butasi bwa gisirikare ndetse no mu koroshya itumanaho rigera kure.

U Bwongereza bwabisobanuye ko uyu mushinga nugera ku ntego, aka kadege kazakora inshingano zirimo gutanga itumanaho rigera kure ndetse n’ubutasi bwa gisirikare.”

                MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *