• Mon. Jul 8th, 2024

Mu Burengerazuba bw’u mujyi wa Darfur, mu gihugu cya Sudan byatangajwe ko harimo gukorwa jenoside yibasiriye abatari Abarabu.

ByBruce

May 10, 2024 #Darfur, #Jenoside
Share with others

Abaturage batari Abarabu bo mu Ntara ya Darfur bari kurimburwa n’inyeshamba zirwanya ubutegetsi bwa Sudan.

Ni umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu wa Human Rights Watch (HRW), niwo watabarije aba baturage bari gukorerwa ubwicanyi bazira ubwoko bwabo bo mu Ntara ya Darfur.

Nk’uko Human Rights Watch ibivuga n’uko ubwo bwicanyi ahanini buri gukorerwa mu Burengerazuba bwa Sudan, kandi ko uko kuri mbura abatari Abarabu bikorwa n’inyeshamba zirwanya ubutegetsi bw’icyo gihugu za RSF.

Icyegeranyo uyu muryango washize hanze kuri uyu wa Kane, w’ejo hashize tariki ya 09/5/2024, wagaragaje ko Rapid Support Force n’indi mitwe yitwara gisirikare ifatanije nayo, yiganjemo cyane aba Massalit n’andi moko atari ay’Abarabu muri leta ya Darfur y’uburengerazuba bari gukora jenoside.

Iki cyegeranyo kivuga ko bamaze kwica ibihumbi, bafata ku ngufu, barasahura. Ibi ngo bikaba byaratangiye ubwo intambara ya dukaga muri Sudan, hagati ya RSF n’ingabo za leta y’icyo gihugu mu kwezi kwa Kane umwaka ushize.

Iy’i mirwano ikaba imaze gusiga abaturage barenga 500.000 baravuye mu byabo , bamwe muribo bambuka umupaka, bahungira mu bindi bihugu.

Human Rights Watch igasobanura ko ibi ari byaha byo mu ntambara n’ibyaha byibasira inyokomuntu. Isanga kandi RSF ifite umugambi wo kwirukana no guca iwabo burundu ayo moko.

Uretse ibyo, HRW yemeza ko, ukurikije ukuntu RSF n’abafatanije nayo bakora ubwicanyi bisa na none n’aho bafite ‘umugambi wo gutsemba bakamaraho ubwoko bibasiye. Ibi WRW yavuze ko ari jenoside irimo gukorerwa.

HRW ikaba yasabye umuryango w’Abibumbye n’umuryango w’ubumwe bw’Afrika gufata ingamba zihutirwa, zirimo kubuza Sudan kugura intwaro, gufatira ibihano abakora amabi, no kohereza ingabo zo kurengera abasivile.

Hagati aho n’ubwo HWR itatanze umubare wabaguye muri ubwo bwicanyi ariko umuryango w’Abibumbye uherutse kubarura abantu bagera 15,000 biciwe ahitwa El-Geneina, muri Centre neza rwagati y’i Ntara ya Darfur y’uburengerazuba.

          MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.