• Mon. Jul 1st, 2024

Mu bice byo muri grupema ya Kanyaboyonga harikumvikana ibiturika bikomeye byatumye haba uguhungabana ku mu tekano.

Share with others

Mu bice byo muri grupema ya Kanyaboyonga haravugwa ibiturika bikomeye byatumye haba uguhungabana ku mu tekano.

Ni muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 27/05/2024, humvikanye urusaku rw’imbunda ziremereye n’izito, mu bice byo muri grupema ya Kanyabayonga, ho muri teritware ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Uru rusaku rw’imbunda ziremereye rw’umvikaniye neza mu duce turihafi na centre ya Kanyabayonga, kandi ibyo byatumye umutekano uba mubi, ndetse ibikrwa bisanzwe birahagarara.

Amakuru minembwe Capital News dukesha abaturage baturiye ibyo bice avuga ko ibyo byatumye amasomo ahagarara ndetse ko n’ibindi bikorwa byinshi byahise bihagarara.

Amakuru akomeza avuga ko uru rusaku rw’amasasu ruri ku mvikanira no mu tundi duce duturiye grupema ya Kanyabayonga.

Gusa, abaturage bahaye Minembwe Capital News ay’amakuru bavuze ko nta bizwi ku byimbitse kuri iy’i mirwano. Kandi bavuga ko bitaramenyekana ko iyo mirwano yoba yasakiranije m23 n’ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokorasi ya Congo.

Kimweho m23 yari mu bice byaho hafi byo muri grupema ya Kanyabayonga.

Ibyo bibaye mu gihe ku munsi w’ejo hashize, muri Kanyabayonga hari hatewe ibisasu byo mu bwoko bwa Lockets. kandi ibyo bisasu byavuzwe ko byangirije inyubako z’abaturage, biravugwa ko kandi byari byatewe n’ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa.

Tu bibutsa ko grupema ya Kanyabayonga ko ari yo grupema yonyine isigaye yo muri teritware ya Rutshuru itarafatwa na M23.

            MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.