• Mon. Jul 1st, 2024

Mpuruyaha y’amakuru arambuye, ku mirwano ikaze y’ugarije umujyi muto wa Kanyabayonga, wo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Share with others

Abaturage baturiye umujyi muto wa Kanyabayonga utari kure cyane n’umurwa mukuru w’i Ntara ya Kivu Yaruguru, Goma, bari guhunga.

Ni nyuma y’urugamba rugize iminsi irenga itatu rubera mu nkengero ziyi centre ya Kanyabayonga, ho muri teritware ya Rutshuru, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Mu makuru yatangajwe n’ibiro ntara makuru by’Abafaransa, AFP, aribyo dukesha iy’inkuru avuga ko byatangarijwe n’umutegetsi ukomeye mu ngabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo ababwira ko abarwanyi ba M23 basigaje gusa ibirometre 5 kugira ngo binjire mu mujyi rwagati wa Kanyabayonga.

Kandi asobanurira ibi biro ntara makuru by’Abafaransa ko ibyo biri mu byatumye ingabo zi rwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa zihunga uyu mujyi mu ijoro ryo ku wa Kane zihungira mu misozi iri hejuru yiyi centre ariko nyuma zikongera kuyigarukamo.

Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru ba AFP yagize ati: “Ibintu bimeze nabi cyane muri Kanyabayonga.”

Undi muturage yabwiye AFP ati: “Muri centre ya Kanyabayonga nta musirikare wo ku ruhande rwa leta uyisigayemo, irahita ija mu maboko ya M23.”

Ibi biri mu byatumye abaturage bakomeza guhunga uyu mujyi muto wa Kanyabayonga, bari guhunga berekeza bamwe mu bice byafashwe na M23 abandi bari guhunga berekeza mu mashyamba ndetse na Goma.

Uyu mujyi muto wa Kanyabayonga ufatwa nk’u mujyi muto ukomeye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, kandi ukaba wibitseho ubutunzi kamere.

Andi makuru n’uko Sosiyete sivile yo muri ibyo bice yemeje ko M23 yafashe ibindi bice birimo Kyaghala, n’utundi duce turi mu nkengero zayo.

Ibyo bibaye mu gihe imirwano kandi ikomeje gukaza umurego mu misozi y’unamiye centre ya Sake iri mu ntera y’ibirometre 27 uvuye ku murwa mukuru wa Kivu Yaruguru.

           MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.