• Fri. Jul 5th, 2024

Moïse Katumbi, yahishuye ko na minisitiri w’ingabo Jean Pierre Bemba, afite ise, w’umunyamahanga.

Share with others

Umukandinda k’u mwanya w’umukuru w’igihugu, mu matora ateganijwe kuba muri RDC, Moïse Katumbi Chapwe, yahishuye ko minisitiri w’Ingabo muri RDC, Jean Pierre Bemba Gombo, ko afite inkomoko mu gihugu ca Politigal.

Katumbi, ibi yabivuze kubera ko agize igihe ashinjwa n’abanyapolitike ba korera mukwaha kwa perezida Félix Tshisekedi, bamwita umunyamahanga nk’uko na perezida Félix Tshisekedi ubwe yagiye y’umvikana ashinja kandida Moïse Katumbi Chapwe, ko ari umukandinda w’umunyamahanga.

Tshisekedi ubwo yari i Kinshasa, tariki 19/11/2023, basubukura gahunda yo kw’iyamamaza, yagize ati: “Abakandida bamwe ba tumwe n’u Rwanda. Dufite abakandida ba banyamahanga, kugira ngo uzamenye umukandinda w’u Munyamahanga uzatere ikibazo kimwe gusa! kibaza ngwese n’inde wateye intambara mu Burasirazuba bw’iki gihugu? Icyogihe uzabamenya.”

Uko perezida Félix Tshisekedi, yakomeje kw’iyamamaza yageze aho ahishura abo yita abakandida ba banyamahanga, avuga ko ari Katumbi Moïse.

Si Tshisekedi wenyine wise Moïse Katumbi, umunyamahanga abarimo ba Noël Tshiani na Minisitiri w’Ingabo Jean Pierre Bemba Gombo nabo bumvikanye bita Moïse Katumbi umunyamahanga.

Ibi nibyo Moïse Katumbi yagarutseho k’umunsi w’ejo, tariki 14/12/2023, ubwo yaganiraga na Radio France International (RFI).

Yagize ati: “Bemba yahishe inkomoko ye, ntashaka ko abantu bamenya ko akomoka muri Politigal.”

Yunzemo kandi ati: “Ise, umubyara ni umunyapoligale. Njyewe Katumbi sinahisha papa wanjye umbyara kubera politike, iryo kosa sinarikora.”

Bivugwa ko Jean Pierre Bemba Gombo, yavutse, tariki 04/11/1962, avukiye mu gace ka Bokada, mu Ntara ya Equateur, muri RDC.

Izina rye ryamavukiro ni Bemba Gombo, yigezeho kuba visi perezida wa RDC, ahagana mu mwaka w’17/07/2003-6/12/206, hamwe na Azarias Ruberwa, Arthur Z’ahidi Ngoma na Abdoulaye Yerodia Ndombasi.

Gusa papa we bikekwa ko y’aba ari umunyamahanga ariko mamawe akaba umunyekongo uvuka mu Ntara ya Equateur.

Katumbi yanasabye abanyapolitike ba Congo Kinshasa, kurangwa n’Ibikorwa kuruta amagambo.

Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

One thought on “Moïse Katumbi, yahishuye ko na minisitiri w’ingabo Jean Pierre Bemba, afite ise, w’umunyamahanga.”

Comments are closed.