• Mon. Jul 8th, 2024

Minisitiri w’intebe wa Slovakia, Robert Fico yarashwe amasasu muruhame.

Share with others

Minisitiri w’intebe wa Slovakia, Robert Fico, yarashwe amasasu menshi muruhame ubwo yasuhuzaga abaturage.

Ni ejo hashize, tariki ya 15/05/2024, n’ibwo minisitiri w’intebe wa Slovakia, Robert Fico yarashwe amasasu menshi akaza gukomereka.

Amakuru avuga ko uyu minisitiri ko yarashwe ubwo yari asohotse mu nama y’abaminisitiri mu gihe yarageze hanze atangiye gusuhuza abaturage.

Kandi ko iruhande rwaho hari abaturage hahise hatunguka umuntu ahita amumishaho urufaya rwa masasu.

Muri ako kanya abashinzwe umutekano wa minisitiri w’intebe wa Slovakia, Robert Fico, bahise bamwirukankana kwivuriro kugira ngo yitabweho kuko yari yakomeretse.

Ay’amakuru anavuga ko yari yarashwe cyane, ko kandi bamujanye mu bitaro biherereye mu mujyi wa Banska Bytrica, bakoresheje indege ya Kajugujugu.

Ibiro bye bikoresheje imbuga nkoranya mbaga byatangaje ko igitero cya gabwe kuri Robert Fico ko cyari kigamije ku mwivugana.

Mu gihe perezida w’iki gihugu we, Zuzana Caputova, yahise atangaza ko uwarashe minisitiri w’intebe w’iki gihugu ko yatawe muri yombi ko kandi ibyimbitse bizatangazwa nyuma.

       MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.