• Wed. Jun 26th, 2024

Minisitiri w’Ingabo za RDC, yagize ikindi yizeza Abanyekongo ku kurangiza intambara ibera mu Burasirazuba bw’iki gihugu, ndetse yigamba kunesha.

Share with others

Minisitiri w’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, yagize ikindi yizeza Abanyekongo ku kurangiza intambara ibera mu Burasirazuba bw’iki gihugu, ndetse yigamba kunesha.

Ni minisitiri mushya w’Ingabo za RDC, Kabombo Guy Mwadiavita, niwe wongeye gutangaza akoresheje urubuga rwa x, avuga ko haricyo agiye guhindura vuba, ku byerekeye intambara ikomeje ku bica bigacika hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ye, mu Burasirazuba bw’iki gihugu cya Congo.

Uyu minisitiri w’Ingabo za RDC yagize ati: “Urugendo turimo ndagira ngo mbizeze ko ruzagenda neza, icyo nshaka kuvuga ni ku ntambara ibera mu Burasirazuba bw’igihugu cyacu. Turatsinda byanze bikunze.”

Yashimangiye ibi avuga ati: “Ku murongo wa mbere w’u rugamba abasirikare bacu bari kwitwara neza, kandi bari kugaragaza ubutwari, ndetse baratsinda kuko niwo mukoro bafite wibanze.”

Mu Cyumweru gishize, mu ntangiriro zocyo, Guy Kabombo yari yatangaje ko iyi ntambara ibera mu Burasirazuba bw’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, azayirangiza mu minsi ijana.

Ndetse kandi avuga ko vuba abaturage b’iki gihugu bagiye kubona ibisubizo byibyo avuga.

Ati: “Mu minsi ijana gusa, Abanyakongo bazaba bamaze kubona impinduka ku ntambara ibera mu Burasirazuba bwa RDC. Turi gukora kugira ngo duhashye umwanzi.”

Ibi minisitiri mushya w’ingabo za RDC abivuze mu gihe M23 ikomeje kwigarurira ibice byinshi byo mu Burasirazuba bw’iki gihugu, ibice uwo mutwe umaze ku bohoza ahanini biherereye muri teritware ya Masisi, Rutshuru, Nyiragongo, ndetse kandi uyu mutwe ufite n’ibindi bice wafashe byo muri teritware ya Kalehe, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

      MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *