• Wed. Jul 3rd, 2024

M23 yasabye Abanyekongo kwirinda ibyo batangarizwa n’ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi.

Share with others

M23 yasabye Abanyekongo kwirinda ibyo batangarizwa n’ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi Tshilombo.

Bikubiye mu nyandiko umutwe wa M23 washize hanze, ukoresheje umuvugizi wayo mu bya politiki, zivuga ko ‘igihe kigeze kugira ngo Abanyekongo bahishurirwe ibinyoma ubutegetsi bwa Kinshasa bubatangariza umunsi ku wundi.’

Iz’i nyandiko Lawrence Kanyuka yazishize hanze akoresheje urubuga rwe rwa x, ejo hashize tariki ya 30/06/2024.

Ni nyandiko zigaragaza ko ‘guverinoma iyobowe na bwana Tshisekedi irwangwa n’ikinyoma, kandi ko nyuma yicyo kinyoma ari ntakindi kiyiranga.’

Iz’i nyandiko zigira ziti: “Igihe kirageze cyo guhishura ukuri ku binyoma bivugwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa. Ubu butegetsi butuma Abaturage baturiye iki gihugu bizera ko Ingabo za FARDC n’abambari bazo, bashobora kwiyongera imbaraga ku buryo zahita zirukana M23 mu bice yabohoje.”

Inyandiko zikomeza zigira ziti: “Rwose, ihuriro ry’Ingabo za RDC ntirishobora kwirukana M23 aho igenzura, mu bimenye neza ko buri gace kabereyemo imirwano hagati ya M23 n’ingabo ziri muri iryo huriro ry’Ingabo za RDC, rira hunga kandi rigata n’ibikoresho byinshi by’agisirikare buri ahabereye imirwano hose.”

Kanyuka yanasobanuye ko urugamba M23 yarwanye kuri uyu wo ku Cyumweru, yarufashyemo imbunda ziremereye n’izito kandi ninshi izifatira mu gace ka Kirumba akarimo ibirindiro by’ingabo za RDC byafatwaga nk’ibikomeye.

Avuga kandi ko ibi bikoresho M23 yatangiye ku bikoresha, ndetse ko aribyo iri kurasisha ihuriro ryaziriya ngabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa.

Uyu muvugizi wa M23 mu bya politiki, yanibukije kandi ko kugeza ubu leta ya Kinshasa ikicinangiye kuganira n’umutwe wa M23 ngo mu gihe uwo mutwe ukomeje kubatsinda inshuro.

Inyandiko za Lawrence Kanyuka zasoje zibutsa Abanyakongo kuyoboka ARC/M23 kugira ngo abantu bose muri rusange, babashye guhagarika ubutegetsi bubi buteza abaturage ibyago.

                    MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *