• Fri. Jul 5th, 2024

M23, umutwe uyobowe na Berterand Bisimwa, bidasanzwe wongeye gukora ikintu gikomeye cyababaje ubutegetsi bwa Kinshasa.

ByBruce

Jul 2, 2024 #Kirumba, #M23
Share with others

M23, umutwe uyobowe na Berterand Bisimwa, bidasanzwe wongeye gukora ikintu gikomeye cyababaje ubutegetsi bwa Kinshasa.

Ni M23 ubwayo yagaragaje ko yafashe ububiko bwuzuyemo ibikoresho bya gisirikare , birimo imbunda ziremereye ndetse n’amasasu menshi, nyuma y’uko uruhande bahanganye rurimo FDLR, FARDC, ingabo z’u Burundi na SADC rwari rumaze kuneshwa ruhungira kure yo muri ibyo bice.

Ibikoresho uyu mutwe wagaragaje byiganjemo, imbunda nini, imiti, amasasu n’ibindi, nk’uko bigaragazwa n’amashusho yashyizwe hanze n’uyu mutwe wa M23.

Kanyuka Lawrence, umuvugizi w’uyu mutwe mu bya politike, yemeje ay’amakuru, avuga ko bafashe biriya bikoresho mu mirwano imaze iminsi ica ibintu muri teritware ya Lubero na Rutshuru.

Yakomeje avuga kuri ubu bubiko bw’imbunda bwafashwe na M23, avuga ko uruhande bahanganye rwabitaye , bukaba buri ahitwa Kirumba, ati: “Ubu bubiko kur’ubu buri mu biganza bya M23.”

Yanavuze kandi ko biriya bikoresho M23 igiye kubikoresha mu kurinda umutekano w’abaturage.

Uyu muvugizi wa M23, yavuze kandi ko ikibabaje ari ukuba ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje kwanga kugirana imishikirano n’uyu mutwe nk’uko bwakunze kubisabwa n’umuryango mpuzamahanga, nk’akanama gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi.

Yaboneyeho no kwibutsa Abanyekongo kwifatanya na ARC/M23, ngo bahuze imbaraga, bakureho ubutegetsi budasobanutse bwa Tshisekedi.

Mu Cyumweru gishize, nabwo uy’u mutwe wa M23 wafashe ibindi bice, birimo agace ka Kirumba, gasanzwe ari santire y’ubucuruzi yo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ndetse n’agace ka Kanyabayonga, nako gasanzwe ari umujyi wa Kabiri ukomeye muri teritware ya Lubero.

         MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *