• Fri. Jul 5th, 2024

Lt General Alain Guillaume Bunyoni wabayeho minisitiri w’intebe mu Burundi, mu rubanza yeteye utwatsi ibyaha byose aregwa.

Share with others

Lt Gen Alain Guillaume Bunyoni yahakaniye urukiko ibyo ashinjwa n’umucamanza bw’i gihugu cy’u Burundi.

Ni kuri uyu wa Mbere tariki ya 27/05/2024, nibwo Alain Guillaume Bunyoni wabaye minisitiri w’intebe w’u Burundi yaburaniye mu bujurire, ahakana ibyo aregwa byose.

Uru rubanza rwabereye inyuma ya gereza yaho Alain Guillaume Bunyoni afungiye ya Gitega, nk’uko tubikesha igitangaza makuru cya Bonesha FM .

Perezida w’urukiko rw’ikirenga, Emmanuel Gateretse, niwe wafashe umwanzuro wo gufunga Bunyoni ubuzima bwe bwose, mu rubanza rwabaye umwaka ushize.

Muri iyo dosiye Bunyoni ari kumwe n’abandi batandatu. Barimo abashoferi be babiri, umwe mu bamwubakira inzu, uwamurindaga mu gipolisi, uwari umukozi w’iperereza hamwe n’uwaru kuriye aho Bunyoni yabanjye guhungira.

Kiriya gitangaza makuru cya navuze ko umutekano wari wakajijwe kuri gereza ya Gitega, abinjiraga mu rubanza babanza gusakwa.

Perezida w’u rukiko rw’ikirenga, niwe wari uyoboye inteko iburanisha Bunyoni.

Mu rubanza Bunyoni yatangiye avuga ko amategeko mu rubanza amwerera kuba yaburana ari hanze ariko ko urukiko rwamwangiye ngo kuko atabishyize mu nyandiko.

Nk’uko byatangajwe n’uko Bunyoni yahakaniye urukiko ibyo aregwa byose. Icyaha cya ruswa, Bunyoni akavuga ko ubucamanza bwa mbere atigeze yerekana abamuhaye iyo ruswa nuko iyo ruswa aregwa yanganaga.

Yongeyeho ko atumva ukuntu bamunyaga n’imitungo yabonye mbere y’umwaka w’2006 mbere y’uko hajaho itegeko rirwanya ruswa.

Yabwiye urukiko ko ubu umuryango we imibereho igoye ngo kuko konti zose ze n’iz’umugore zifunze.

Ku cyaha cyo guhungabanya umutungo w’igihugu no gutunga amafaranga mu nzu, yavuze ko yari afite amafaranga agomba gukoresha buri munsi ariko andi akayabika kuri banki.

Yanahakaniye urukiko ko yahaye umugore we isoko ryo gukodesha inzu yakoreragamo ubwo yari minisitiri, akavuga ko amasezerano yo kuyikodesha yakozwe n’izindi nzego zibiri zari zibishinzwe.

Bunyoni yahakanye kandi yivuye inyuma icyaha cyo gutunga imbunda atabifitiye ububasha, avuga ko izo ntwaro nta nimero zigeze zerekanwa, agasaba ko zizanwa imbere y’urukiko zikerekanwa.

Ku cyaha cyo kugerageza guhirika ubutegetsi, yavuze ko bitumvikana ko yari kugitegurana n’umuntu nka Désiré Uwamahoro usanzwe umurinda muri Polisi, kandi afite abajenerali nka we n’abanyapolitiki bakomeye, kandi bari kumufasha kugera kuri uwo mugambi.

Ku cyaha cyo kugerageza kwica umukuru w’igihugu cyo cyabereye mu mu mwiherero nk’uko byari byagenze mu iburanisha rya mbere.

Perezida w’inteko iburanisha avuga ko mu iburanisha rya mbere, umucamanza atashyizemo ihazabu yari yaciye Bunyoni ingana na miliyari 24 z’amarundi, kandi ibyo ategekwa kunyagwa nibyo yari afite.

Biteganijwe ko urubanza rukomeza uyu munsi ku wa kabiri, ndetse kandi hakunvwa abandi bareganwa nawe.

Gen Bunyoni yashinjwaga ibyaha bitatu ari byo guhungabanya umutekano w’igihugu, no kwiha inyungu zakazi bitemewe n’amategeko.

Ibi byaha byongeyeho kugerageza kwica umukuru w’igihugu, kugerageza guhirika ubutegetsi, ashinjwa kandi icyaha cya ruswa no gutunga imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Mu mpera z’u mwaka ushize Bunyoni yari yakatiwe gufungwa ubuzima bwe bwose ariko we agahakana ibyo aregwa, yiyemeza kujurira.

              MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.