• Fri. Jul 5th, 2024

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, zitewe ubwoba n’ibihugu by’Afrika biri gukururwa n’igihugu cy’u Burusiya.

Share with others

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, zitewe ubwoba n’ibihugu by’Afrika birimo kugwa mu maboko y’ubutegetsi bw’u Burusiya.

N’ibyatangajwe na General Michael Langley wo mu ngabo z’Amerika. Ya bitangaje kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 08/03/2024.

Ibi yabibwiraga umutwe w’inteko y’Abasenateri bo muri icyo gihugu cya leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

General Langley, yagize ati: “U Burusiya burimo gutera intambwe muri Afrika mu rwego rwo kwigarurira ibihugu bya vuye muri NATO, nka Libiya kugera no mu bindi bihugu byo muri Afrika yo hagati.”

General Michael Langley niwe muyobozi w’Amerika ureba umugabane w’Afrika.

Nk’uko yakomeje kubwira Inteko y’Abasenateri, yababwiye ko igihugu cy’u Burusiya n’u Bushinwa, bifite gahunda ndende kuri Afrika, ariko avuga ko ‘u Burusiya bwo bugenda ku mu vuduko wo hejuru kurenza u Bushinwa, mu kwigarurira imitima y’Abanyafrika.

Ati: “Ibihugu bitari bike byo muri Afrika, bimaze ku mungwa n’u Burusiya, kimwe n’u Bushinwa. U Burusiya bw’u batse imihanda muri Afrika mu bihugu bitandukanye.”

Yunzemo kandi ati: “U Burusiya buri mu bituma imvururu ziba muri Afrika harimo n’uko hari ibihugu byagiye bikubita ‘coup d’etat,’ nko muri Mali, Niger n’ahandi.”

Uy’u musirikare w’Amerika uri k’urwego rwa General, yanavuze ko igihugu cy’u Burusiya kimaze kuzuza ubutasi mu bihugu by’Afrika, ahanini ngo mu bihugu byagiye biberamo guhirika ubutegetsi.

Yagize ati: “U Burusiya bukururwa n’amabuye y’agaciro aboneka mu bihugu by’Afrika. Ntekereza ko u Burusiya buri ku muvuduko wo hejuru mu kwigarurira imitima y’Abanyafrika.”

Gusa, General Langley yavuze ko ibihugu by’Afrika yo hagati n’Amajyepfo bitizera u Bushinwa n’u Burusiya, ariko bakaba bakeneye gushora imari zabo muri ibyo Bihugu.

Ati: “Ibihugu biri mu gihirahiro, bigomba gushira mu bikorwa ibyo bakeneye mu iterambere kugira ngo birinde ingaruka z’u busugire bw’i gihugu.”

Uyu munyacubahiro yarangije atanga i Nama.

Yagize ati: “Amerika itanga ubundi buryo bw’u bumwe bushingiye ku iterambere ry’i bihugu, kandi ntibifate umutungo kamere wabafatanya bikorwa. Aho gusaba ko haba ubukungu ndetse na politike, turasaba kubazwa ibyingenzi : ‘Kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwa muntu no kundera ku mategeko’.”

Ntiyahwemye no kuvuga ko mu gihe Amerika itabaye maso bizayigiraho ingaruka mbi.

Ati: “Ubutunzi bw’isi bushingiye kumabuye y’agaciro, nka Chromium, Cobalt na Tantalum, aya n’ingenzi mu nganda zitandukanye. Niba Amerika tutabaye maso ngo tube twarize ku bihugu by’Afrika bitunze amabuye y’agaciro ku izamu ry’Amerika bizatugiraho ingaruka mbi.”

       MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.