• Wed. Jul 3rd, 2024

Leta y’u Rwanda, yababajwe ni icyemezo Guverinoma y’u Burundi, yafashe cyo gufunga imipaka ihuza ibihugu byombi.

Share with others

Repubulika y’u Rwanda, yatangaje ko itanejejwe n’i cyemezo leta y’u Burundi, yafashe cyo gufunga imipaka ihuza ibihugu byombi.

Ni kuri uyu wa Kane, itariki ya 11/01/2024, ubutegetsi bw’u Burundi bwa funze imika yose ihuza igihugu cyabo n’igihugu cy’i gituranyi cy’u Rwanda. Amakuru yizewe avuga ko iriya mipaka yafunzwe ahagana isaha umunani zo kugicamunsi zirengaho iminota mike.

Ibi, u Bururndi bwa bikoze mu gihe perezida Evariste Ndayishimiye, yari aheruka gutangaza ko leta ya Kigali, ifasha kandi igacumbikira abarwanyi bo mu mutwe wa Red Tabara, urwanya leta ye.

Mu itangazo leta ya Kigali yashize hanze ahagana Isaha z’u mugoroba, rivuga ko ifungwa ry’imipaka ya bimenyeye mu itangaza makuru, igasanga bihabanye namahame agize umuryango w’Afrika y’iburasirazuba ibihugu byombi buhuriyemo.

Ir’i tangazo rigira riti: “Guverinoma y’u Rwanda yamenye amakuru yatangajwe mu itangaza makuru ko leta y’u Burundi yafashe icyemezo cyo gufunga imipaka yarwo n’u Rwanda.”

Rikomeza rivuga riti: “Iki cyemezo kibabaje, gikoma munkokora urujya n’uruza rw’ibicuruzwa hagati y’ibihugu byombi kandi bihabanye n’amahame ajyanye n’ubufatanye hagati y’abagize umuryango w’Afrika y’iburasirazuba ibihugu byombi duhuriyemo.”

Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.