• Wed. Jul 3rd, 2024

Leta y’u Burundi yafashe ingingo zikarishye ku banyamahanga baturiye icyo gihugu c’u Burundi.

Share with others

Nyuma y’uko leta ya Evariste Ndayishimiye, ifunze imipaka yose ihuza igihugu c’u Burundi n’u Rwanda, minisiteri ishinzwe umutekano w’imbere mu gihugu c’u Burundi, yatangaje ko mu gihugu hagiye gusuzumwa Abanyamahanga batuye muricyo gihugu badakurikije amategeko bafatirwe imyanzuro mishya basubizwe iyo baje bava.

Nk’uko bya vuzwe ibyo byatangajwe na Minisitiri Maritino Niteretse, ushinzwe umutekano n’iterambere mu gihugu, ni mukiganiro yagiranye n’abaturage baturiye i Ntara ya Kayanza, kuri uyu wa 11/01/2024.

Minisitiri yagize ati: “N’u murundi ategerezwa gusuzumwa hakarebwa ibimuranga, hakamenywa impamvu umuntu yava mu Ntara asanzwe abamwo akaja muyindi.Ntushobora kuva mu Cibitoke ukaja mu Ntara kanaka, ukavayo ukaja mu yindi ntumenyeshe impamvu ujayo.”

Minisitiri Niteretse Maritino, yakomeje avuga ko abanyamahanga baba mu Burundi bagomba kumenyekana ko kandi ibyabo bigomba kuza bimenyekana umunsi kumunsi.

Ati:”Abanyamahanga ba ba mu gihugu imbere bakwiye kumenyekana ibyo bikwiye kuza bitangwa kubashinzwe umutekano umunsi kumunsi.”

Mu ijoro ryakeye leta y’u Rwanda, yasohoye itangazo imenyesha ko icyemezo u Burundi bwa fashe cyo gufunga imipaka ihuza ibihugu byombi itanejeje ko kandi ibangamiye ibikorwa by’u bucuruzi.

Leta y’u Burundi, yafashe iyo myanzuro mugihe Perezida Evariste Ndayishimiye, aheruka gutangaza ko i Gihugu c’u Rwanda gicumbikiye Red Tabara ko kandi gifasha uwo mutwe, urwanya ubutegetsi bw’i Gihugu cye.

Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.