• Wed. Jul 3rd, 2024

Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yemeje urupfu rwa komiseri Pierre Rombault Mwanamputu.

Share with others

Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yemeje urupfu rw’uwari komiseri mu gipolisi cy’icyo gihugu, waguye i Bruxelles mu Bubiligi aho yarimo kwivuriza.

Ni bwana Pierre Rombault Mwanamputu wapfuye, akaba yari asanzwe ari komiseri w’u ngirije mu ishamyi ry’igipolisi cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, nk’uko iy’inkuru yatangajwe n’umuvugizi wa leta ya Kinshasa, Patrick Muyaya.

Abinyujije ku mbuga nkoranya mbaga, yatangaje ko komiseri w’ungirije mu ishamyi ry’igipolisi Pierre Rombault Mwanamputu ko atakiri ku Isi ya bazima; kandi avuga ko iki gihugu cya RDC kibuze intwari ikomeye.

Yagize ati: “Tubuze imwe mu ntwari zakundaga igihugu. Yagikundaga byukuri. Tuzahora tumwibuka.”

Pierre Mwanamputu yari komiseri w’ungirije mu gipolisi cya leta ya Kinshasa, akaba kandi yari umuvugizi wacyo.

Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa leta ya Kinshasa, yavuze ko Pierre Mwanamputu ko yaguye mu bitaro biherereye i Bruxelles mu Bubiligi by’itwa Clinic Saint -Luc.

Byanatangajwe ko yari amaze igihe arwarwariye muri ibyo bitaro by’i Bruxelles mu Bubiligi.

    MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.