• Mon. Jul 8th, 2024

Kuri uyu wa Kane, haramukiye imirwano ikomeye hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa, muri Rutshuru.

ByBruce

Jun 27, 2024 #Fardc, #Ibitero, #M23
Share with others

Kuri uyu wa Kane, haramukiye imirwano ikomeye hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa, muri Rutshuru.

Ni bikubiye mu butumwa bwatanzwe n’umuvugizi wa M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka aho ubwo butumwa bwe buvuga ko uyu mutwe wa M23 wamaganye bikomeye ibitero bikaze byaramukiye mu nkengero za Kanyabayonga aha herereye muri teritware ya Rutshuru na Lubero bikozwe n’ingabo zo ku ruhande rwa leta ya Kinshasa.

Ibiri muri ubu butumwa bugufi bwa Lawrence Kanyuka bivuga ko ibi bitero ko byagabwe na FDLR, Wazalendo, FARDC, Ingabo z’u Burundi, Abacanshuro na SADC.

M23 yamaganye ibyo bitero yivuye inyuma, ni mu gihe ibyo bitero byangije ibikorwa byabaturage baturiye agace ka Lailai ko muri Lubero mu nkengero za Kanyabayonga, ndetse kandi abaturage bahungira ahitwa Miriki bavuye Lailai.

Aka gace ka Lailai gateganye na ka Kimaka ha herereye mu ntera y’ibirometro 5 uvuye mu majyepfo ya Miriki, muri teritware ya Lubero.

Gusa harandi makuru ava muri ibyo bice avuga ko kurubu abari bahungiye Miriki barimo guhunga kandi nyuma y’uko muri aka gace katewemo ibindi bibomba bitatu.

Ubu butumwa bwa Lawrence Kanyuka busoza buvuga kandi ko bwibukije akanama ka LONI gashinzwe umutekano ku isi ko kurubu ADF, FARDC na FDLR bafitanye ubumwe kandi ko bubaye ubu vuba.

              MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *