• Mon. Jul 1st, 2024

Kuri uyu wa Gatatu, ruzindutse rwa mbikanira mu bice byo muri teritwari ya Masisi, hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Kinshasa.

Share with others

Kuri uyu wa Gatatu, rwongeye kwa mbikana hagati y’ihuriro ry’Ingabo z’u butegetsi bwa Repubulika ya demokorasi ya Congo n’umutwe wa M23.

Ni imirwano yazindutse ibera mu nkengero za centre ya Sake, ho muri teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ay’amakuru yanemejwe n’umuvugizi wa M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka aho yashinje igisirikare ki rwana ku ruhande rw’u butegetsi bwa Kinshasa ku gaba ibitero ibyo yatangaje ko byagize ingaruka mbi ku baturage baturiye ibyo bice byo muri teritware ya Masisi.

Kanyuku yagize ati: “Muri iki gitondo cyo ku itariki ya 08/05/2024 ingabo z’u bumwe bwa Kinshasa, zirimo FARDC, FDLR, abacanshuro, imitwe y’itwara gisirikare ya Wazalendo, Imbonerakure z’u Burundi na SADC zagabye ibitero mu turere dutuwe cyane twa Mitumbara no mutundi turere turi hafi aho.”

Yanaboneyeho kuvuga ko ibyo bitero byatumye abaturage bapfa abandi barahunga bakaba bakwiriye imishwaro.

Umuvugizi wa M23 yatangaje kandi ko ihuriro ry’imitwe ya politiki n’igisirikare rya Alliance Fleuve Congo rikomeje guhamagarira ibihugu byo mu karere n’ibihugu bihuriye mu muryango mpuzamahanga kuza kwirebera ubugome bukorerwa abenegihugu ba Repubulika ya demokarasi ya Congo babikorewe n’igisirikare cy’iyi leta.

Anavuga ko AFC ko izakomeza kurinda abaturage n’ibyabo no guharanira iterambere ry’i gihugu cya RDC.

Nk’uko iy’i nkuru ikomeza ibivuga n’uko iyo mirwano yongeye kumvikana mo imbunda ziremereye n’izito ko kandi ibi bitero M23 irimo ku bisubiza inyuma.

Amasoko ya Minembwe Capital News avuga ko ibyo bitero byagabwe n’ahitwa Ngumba, Rutoboko no kuri Trois entene, muri teritwari ya Masisi.

Iyi mirwano ibaye mu gihe M23 imaze kwigarurira ibice byinshi byo muri teritware ya Masisi na Rutshuru ndetse na Nyiragongo oho ndetse yari yinjiye no mu Ntara ya Kivu y’Epfo igira ibindi bice ifata nka hitwa Kasindi no mu misozi ya Kalehe mu duce duherereye hafi na Numbi.

          MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.