• Wed. Sep 11th, 2024

Kubera uburwayi bwo mu mutwe, Umusore yishe mama we amutemaguye mugace ko ku Gihanama.

Share with others

Mugisha yishe mama we umubyara amutemaguye.

Yanditswe na: Bruce Bahanda, tariki 07/08/2023, saa 1:10pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.

Mu muhana wa Gihanama homu Minembwe, muri teritware ya Fizi, Intara ya Kivu yamajy’Epfo, mu gihugu ca Republika ya Democrasi ya Congo, umusore uzwi kwizina rya Mugisha, yishe mama we umubyara akoresheje umuhoro(Umupanga).

Minembwe Capital News, yabwiwe ko uyu Musore Mugisha yishe nyina wiwe kumpamvu zuburwayi bwo mu mutwe, uwo Musore yagendanaga ariko bikavugwako yabutewe n’Ikimogi. Ayamakuru yakomeje avugwa ko uyu Musore niwe wari umuhererezi muri urwo rugo rwa Nkomezi Ruresha na Nyirarukundo.

Ibyo byabaye kuruyu wa Mbere mu masaha yakare. Uwatanze ubuhamya yagize ati: “Mugisha yishe mama we amutemaguye. Uyu Musore yahoraga ari umurwayi bwatewe no kumwa Ikimogi, akimara kw’Ica mama we nawe yishwe ni mugihe yaragiye kurwanya abashinzwe umutekano akoresheje umupanga, bahita bamurasa arapfa.”

Minembwe Capital News, yabwiwe ko umudamu w’ishwe atemaguwe nu wo yibyariye yari umugore wa Nkomezi Ruresha utuye mu Muhana wa Gihanama homu Minembwe aha akaba arihafi na Runundu.

Ntabyinshi biratangazwa kurupfu rwuyu mu mama w’ishwe atemaguwe nu mwana we kuko inzego zishinzwe umutekano murako gace ntacyo baratangaza.

Kurubu ku Gihanama bari mukirio cyaba bantu bamaze gupfa, imfu zitunguranye.

Uyu mudamu wishwe Nyirarukundo, yari umudamu uri mukigero cyimyaka irihagati ya 57 na 60 yamavuko.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.