• Wed. Sep 18th, 2024

Ku Bwegera, umutekano waho ukomeje kuzamba, nimugihe Abanyamulenge benshi bahunze naho Wazalendo n’Abarundi bakomeje guhangana.

Share with others

K’u Bwegera, muri Cheferie ya b’Apfulero, teritware ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, mugihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo,umutekano ukomeje kuzamba, aho Wazalendo na Barundi bakomeje guhangana bakoresheje intwaro za Gakondo.

Byavuzwe ko Abanyamulenge, bahunze k’ubwinshi bahunga iyo myivumbagatanyo ihanganishijije Wazalendo na Barundi bomu Kibaya ca Rusizi.

Nk’uko Minembwe Capital News, yahawe ay’amakuru n’uko muntambara yabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki 04/11/2023, hagati ya Wazalendo n’Abarundi, yaguyemo Wazalendo benshi, aho byemejwe ko mu Gitondo, co kuri uyu wo ku Cyumweru, tariki 05/11/2023, hatoraguwe imirambo yabariya Wazalendo. Imirambo imwe igaragara ko yishwe n’inkoni abandi bigaragara ko bishwe n’amasasu, nk’uko iy’inkuru ibivuga.

Kugicamunsi cyokuri uyu wo ku Cyumweru, imishamirane yabo Wazalendo n’Abarundi, yarikomeje gusa abasirikare ba FARDC bagerageje kubihosha.

Naho ahagana isaha z’umugoroba (5:00Pm), kumasaha ya Minembwe na Bukavu, itsinda rinini rya Wazalendo bazamutse muri Quartier y’Abanyamulenge, baturiye Bwegera, bateza umutekano muke nimugihe barwanyije bariya Banyamulenge, bakoresheje inkoni n’Amabuye n’imipanga. Ibi byaje gufata intera Wazalendo bafata abagabo babiri ba Banyamulenge, aribo Nyabagabo na Mathias, barabakubita cyane aho ndetse Mathias we bahise bamutema m’urubavu arakomereka bikabije. Kuri ubu Mathias namugenzi we bari mubitaro.

Uyu mwuka mubi hagati ya Wazalendo n’Abarundi, watereye abaturage b’impande zose guhunga byavuzwe ko Abapfulero benshi ko bahunze ndetse n’Abanyamulenge.

Isoko yacu dukesha ay’amakuru, avuga ko Wazalendo bashinja abo mubwoko bw’Abanyamulenge gushigikira Abarundi, ariho byahereye bagaba ibitero mubice bituwe n’abaturage bo mubwoko bw’Abanyamulenge.

Twabibutsako iriya mirwano hagati ya Wazalendo n’Abarundi, yahereye k’umunsi w’ejo hashize tariki 05/11/2023, aho Wazalendo bakubise byogupfa Chef wa Groupement ya Barundi, muri Cheferie ya Bapfulero, birangira Abarundi batabaye Chef wabo imirwano iba iratangiye. Gusa imvo yabyo ikomoka kukuba FARDC yarahaye impuzakano ingabo z’u Burundi banga kuyiha Wazalendo.

By Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.